Dore impamvu nyamukuru zatumye Guverinoma ihagarika inzoga zizwi nk’ “Ibyuma”

author
1 minute, 58 seconds Read

kigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyasobanuye impamvu zashingiweho hafatwa icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’inganda 109 zakoraga ibinyobwa bisindisha, birimo n’inzoga zizwi cyane ku izina ry’ “Ibyuma”, ndetse gitegeka ko ibinyobwa byose byakorewe muri izo nganda bikurwa ku isoko.

Iki cyemezo cyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyafashwe mu rwego rwo kurinda ubuzima n’umutekano by’abaturage.

Rwanda FDA yatangaje ko yafunze izo nganda, ikuraho impushya zazo zo gukora ibinyobwa bisindisha, inategeka abakora, abatumiza mu gihugu, ababikwirakwiza, ababicuruza ndetse n’abaturage muri rusange guhagarika gukoresha no gucuruza ibinyobwa byakozwe n’izo nganda.

Ibiro bishinzwe itangazamakuru rya Guverinoma (OGS) byavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryimbitse ryagaragaje ko hari inganda zitubahirizaga ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza agenga ikorwa ry’ibinyobwa bisindisha.

Mu byo Guverinoma yashingiyeho harimo kugenzura niba izo nganda zarakoreraga ahantu hemewe kandi handitswe mu byangombwa byazo, niba zarubahirizaga ibisabwa kugira ngo zikomeze gukora ndetse niba zari zifite abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora ibinyobwa mu buryo bwizewe.

Hanagenzuwe niba izo nganda zarubahirizaga amabwiriza agenga Ikimenyetso cy’Ubuziranenge (S-Mark), niba zakoraga ibinyobwa hakurikijwe ibipimo byemewe, zikoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge ndetse zifite isuku ikenewe mu nganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa.

Ikindi cyarebwe ni uburyo ibinyobwa byapfunyikwagamo, harebwa niba byashyirwaga mu macupa yemewe kandi hakubahirizwa ibisobanuro byanditse ku birango byabyo, ndetse n’uko inganda zabaga zibitse inyandiko zigaragaza imikorere yazo.

Guverinoma yavuze ko ibikorwa byo kugenzura bitararangira, kuko hakomeje igenzurwa no ku zindi nganda zikora ibinyobwa bisembuye hagamijwe kureba niba byubahiriza ubuziranenge no gukomeza kurengera ubuzima bw’abaturage.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko imwe mu mpamvu zikomeye zateye impungenge ari uko hari inzoga zapimwe zigasangwamo urugero rwa alukolo ruri hejuru cyane y’urwemewe.

Yasobanuye ko mu gihe inzoga zisanzwe ziba zifite urugero rwa alukolo ruri hasi, hari iziswe “Ibyuma” zapimwe zisanga zifite hagati ya 40% na 50%, ndetse zimwe zigera kuri 90%, ibintu bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazinywa.

Yagize ati: “Twari dusanzwe dusaba abantu kugabanya kunywa inzoga kuko nyinshi zangiza ubuzima. Ariko ikibazo cyaduteye impungenge kurushaho ni izo nzoga zitwa ‘Ibyuma’. Hari izo twapimye dusanga zifite urugero rwa alukolo rugera kuri 90%, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima.”

Hagati aho, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abantu 50 bamaze gufungwa bakekwaho kugira uruhare mu gukwirakwiza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge cyangwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Abayobozi bakomeje gusaba abakora n’abacuruza ibinyobwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho, mu gihe abaturage bo basabwa kwirinda kunywa ibinyobwa bitazwi inkomoko cyangwa ibitubahirije ibisabwa n’amategeko.

About The Author

author

Mussa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *