Nyuma yo guceceka igihe kirekire, Pamella yahaye abamuvuzeho ibinyoma amasaha 24

author
0 minutes, 59 seconds Read

Pamella yahaye amasaha 24 abakwirakwiza ibihuha ku buzima bwe mbere yo kubarega.

Pamella yahaye amasaha 24 abantu bose bakomeje gukwirakwiza ibihuha bimwerekeyeho ku mbuga nkoranyambaga, abasaba kubisiba bitaba ibyo akitabaza inzego z’ubutabera.

Ibi abitangaje nyuma y’iminsi myinshi hacicikana amakuru avuga ko we n’umugabo we, The Ben, batakibanye neza, hakaba n’andi makuru atandukanye yakomeje gushingira kuri ibyo bihuha.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Pamella yavuze ko atari umuntu usanzwe ushyira ubuzima bwe bwose ku mbuga nkoranyambaga, ari na yo mpamvu yahisemo guceceka igihe cyose ayo makuru yakwirakwizwaga.

Yavuze ko guceceka kwe bitasobanuye ko ayo makuru ari ukuri, ahubwo ko atumva ko hari uwo agomba guha ibisobanuro ku buzima bwe bwite. Gusa yavuze ko igihe kigeze cyo kurinda izina rye gukomeza kwangizwa n’amakuru y’ibihuha, cyane cyane akwirakwizwa n’abantu batamuzi.

Pamella yasabye abantu bose bamuvuzeho ibinyoma kubisiba mu gihe kitarenze amasaha 24. Yavuze ko nibaramuka batabyubahirije azitabaza inzego z’ubutabera kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.

Yanavuze ko yiteguye gutuma hari abafatwa nk’urugero ku bandi, kugira ngo ibikorwa byo gusebanya no kwangiza izina rye bihagarare. Yashimangiye ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma agize icyo avuga kuri iki kibazo, kuko ibizakurikiraho bizakorwa binyuze mu mategeko.

Ubutumwa Pamella yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yihanangiriza abamwangiriza izina.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *