Ese Bruce Melody Yaba agiye gutandukana na Coach Gael?

1 minute, 28 seconds Read

Umushoramari Coach Gael (Karomba Gael), washinze inzu ifasha abahanzi ya 1:55AM, yatangaje ku mugaragaro ko amasezerano y’imyaka itanu yari afitanye n’umuhanzi Bruce Melodie arimo kugana ku musozo, gusa ashimangira ko impande zombi ziri mu ibiganiro byo kureba niba yarusheho kongerwa.

Ibi Coach Gael yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yakuyeho urujijo ku bihuha bimaze iminsi bijyanye n’itandukana ryabo. Yashimangiye ko imyaka itanu yatangiye mu 2021 irangiye, ikaba ari yo mpamvu ikipe yakoraga kuri iyi mishinga yicaye ngo irebe ahazaza h’iyi mikoranire.

Coach ati yagize ati: “Ngarutse ku bihuha bimaze iminsi byo gutandukana na Bruce, ni uko abantu babara bakabibona, birumvikana imyaka ibaye itanu amasezerano yanjye na Bruce arimo aragana ku musozo. Turi mu gihe ikipe yanjye yicaranye na Bruce bareba niba amasezerano yakongerwa.

Akomeza agaragaza ko imyaka itanu y’imikoranire bagiranye na Bruce Melodie yabaye myiza, kandi imishinga yose bakoranye bayishimira ndetse aboneraho n’umwanya wo kumushimira.

Ati: “Ntawabihisha abantu bazi kubara ko imyaka itanu igeze, twebwe ibyo twakoranye na Bruce n’ibintu twishimira cyane, si ibyo twakwifuza gutakaza, ariko ibizava mu biganiro tuzabyakira.”Ubutumwa nifuza guha Bruce Melodie, ndamushimira cyane, sintekereza ko hari undi muhanzi tuba twarakoranye mu Rwanda muri iki gihe ngo dukore kandi tugerane ku byo twageranyeho na we, ku ruhande rwacu ni amashimwe.

”Coach Gael yagaragaje Bruce Melodie nk’umunyamurava ndetse ko urukundo n’imbaraga ashyira mu gukora imiziki no kudatinya ari byo byatumye amwita Munyakazi avuga ko bizagorana kubona ikipe izaha Abanyarwanda nk’ibyo batanze bafatanyije na Bruce Melody

Coach Gael yagaragaje ko mu rugendo rw’imyaka itanu rwaranzwe n’umwete, umurava no gushyira hamwe byatumye bageza umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga gusa umuziki w’Igihugu runaka utagera kure hashingiwe ku muhanzi umwe ari yo mpamvu afite gahunda yo gushora mu bahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *