Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye mu buryo bukomeye ibyamamare n’abahanzi mu Rwanda kugaragara mu rugamba rwo guca burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bizwi nk’ ‘Ibyuma’, rugasaba ko bakoresha ubwamamare bwabo mu kwerekana ko bari baribeshye no gukangurira abaturage kuzirinda.
Ubu ubutumwa bwatanzwe na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026, ubwo herekanwaga abakozi ba Leta 18 mu bantu 104 bakurikiranweho uruhare mu gukora no gukwiza ibi binyobwa bizahaza abaturage.
Dr. Murangira yagaragaje ko nubwo ibyamamare byamamaje izi nzoga bishobora kuba byarabikoze bitazi ingaruka zazo, ubu birakwiye ko byihesha ishema bikinjira mu bukangurambaga bwo kuzirwanya.
Ati: Ntabwo ari igisebo pe! Tuvuge ko wenda babikoraga [ibyamamare] batabizi, ariko ubu noneho barabimenye. Ubukaka bwabo, bwa bwamamare bwabo, bwa budahangarwa bwabo nibabukoreshe baca icyuma mu gihugu kuko na bo ni ababyeyi bafite abana.”
RIB yashimangiye ko abaturage batakwibagirwa ababashishikarije kunywa ibyo binyobwa. Abamamaje basabwa kugaruka bakavuga bati: “Naribeshye. Banyarwanda hehe n’icyuma!”
Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko izi nzoga zitujuje ubuziranenge zimaze kwica abantu 50, gutera ubuhumyi abasaga 100, no gushyira mu businzi bwa karande abasaga 1,000.
Ubu RIB iratangaza ko imaze guta muri yombi abagera ku 104, barimo abayobozi mu nzego za Leta 18, n’abandi bari banyiri inganda, abaziyobora n’abakozi bazo bakurikiranwe kugira uruhare mu bikorwa byo gukora ibyo binyobwa bitujuje ubuziranenge byagira ingaruka zitandukanye ku baturage.
Urugamba rwo guca ibinyobwa by’ibyuma ntirureba Leta n’ubugenzacyaha gusa; rureba n’abafite ijwi mu muryango nyarwanda barimo abahanzi n’ibyamamare bagize uruhare mu kuzikwiza binyuze mu kumenyekanisha.
