Kimenyi Yves na Muyango Claudine bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, aho baburanye ku bijyanye no gutandukana kwabo byemewe n’amategeko kuri uyu wa 14 Kanama 2026.
Uru rubanza ntirwatinze kuko rwamaze iminota mike cyane, aho Kimenyi Yves na Muyango Claudine bombi bari bitabiriye iburanisha.
Icyakora, ubwo ryari ritangiye, umucamanza ntiyemeye ko hari undi muntu winjira mu cyumba cy’iburanisha.Amakuru y’uko aba bombi bari kuburana ku gutandukana kwabo byemewe n’amategeko aje nyuma y’iminsi mike havugwa ko umubano wabo uhagaze nabi, ndetse bamwe bakavuga ko bamaze gutandukana.
Kimenyi Yves na Muyango Claudine batangiye inzira yo gutandukana byemewe n’amategeko nyuma y’imyaka ibiri bakoze ubukwe, bwabaye mu 2024.Ni ubukwe bakoze nyuma y’imyaka itanu bari bamaze mu rugendo rw’urukundo, kuko batangiye gukundana mu 2019
Muri 2021, bibarutse imfura yabo.
Aba uko Ari babiri ni abantu bazwo cyane kuko Muyango Claudine yabaye Nyampinga uberwa n’Amafoto muri Miss Rwanda 2019, mu gihe Kimenyi Yves ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse akaba yarakinye muri AS Kigali. Uyu mukinnyi kandi yanyuze mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports.
