Dr. Utumatwishima Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi,yeretse urubyiruko ibyarufasha gutera imbere birimo ubuzima, uburezi, ugutozwa no kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo, avuga ko iyo ubyujuje uba ushobora gutanga umusanzu wawe ku gihugu nawe ubwawe ukiteza imbere.
Minisitiri yabivuze ubwo mu Karere ka Gatsibo hizihirizwaga umunsi Mpuzamahanga w’urubyirukUtumatwishima yavuze ko hari ibintu byafasha urubyiruko kwigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo ndetse n’igihugu. Yavuze ko umuntu wakurikije ibi bintu byose atera imbere mu buryo bugaragara kandi ko aba adashobora gutatira inshingano yahawe cyangwa ngo agambanire igihugu
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yeretse urubyiruko ibintu bine byarufasha gutera imbere birimo ubuzima, uburezi, ugutozwa no kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo, avuga ko iyo ubyujuje uba ushobora gutanga umusanzu wawe ku gihugu nawe ubwawe ukiteza imbere.
Ibi yabigarutseho ubwo mu Karere ka Gatsibo hizihirizwaga umunsi Mpuzamahanga w’urubyiruko.Yagize ati“ Icya mbere ni ugucunga ubuzima bwabo, bakagira ubuzima bwiza, umubiri wabo ari amahoro, nta kwiheba, agahinda gakabije ndetse bakananga ko ibiyobyabwenge byinjira mu mubiri wabo. Icya kabiri ni ubumenyi aho kuva ku myaka 16 kuzamura abenshi baba bakiri mu mashuri yisumbuye bakora amakosa, rero iyo ugize ubumenyi bugufasha gutera imbere.’’
Utumatwishima yakomeje avuga ko icya gatatu ari ugutozwa ati “ Nta muntu watejwe imbere gusa nuko yize, ahubwo agomba kuba afite umuco, ikinyabupfura, utavuga nabi, udashyanuka ku buryo baguhagaritse hariya kubera imyitwarire yawe wanatojwe watanga umusaruro. Abayobozi bakubwira ngo ufite uruhare imbere hazaza h’igihugu ukwiriye kubimenya.’’
Minisitiri yakomeje avuga ko icya kane ari uko urubyiruko rugomba kuba ruri mu nzego ari nayo mpamvu Leta yafashe iya mbere ikarushyira mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo kuva mu nama Njyanama zose no mu buyobozi bwose. Yavuze ko iyo umuntu umwe ukiri muto yujuje ibi bintu bine aba ashobora kwiteza imbere kandi akanateza imbere igihugu.
Uyu mwaka wa 2026 imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda ruri hagati y’imyaka 16-30 bangana na miliyoni enye bingana na 27,7% by’abaturage bose.Ubushakashatsi bwo mu kwezi kwa Gatanu bwakozwe na NISR ku bakora n’abashomeri muri uyu mwaka bwerekana ko urubyiruko rufite akazi rungana na 49,6% by’abagejeje igihe cyo gukora.
