Big Fizzo umuhanzi w’icyamamare mu Burundi, yatangaje ko Umunyarwanda Kenny Sol ari mu bahanzi bazagaragara kuri album ye nshya yise ‘S.O.A: Son of Alkebulan’, azashyira hanze mu minsi iri imbere.
Iyi album ya Big Fizzo igizwe n’indirimbo 14, aho igaragaraho abahanzi batanu bo mu bihugu bitandukanye barimo na Kenny Sol wo mu Rwanda.Aya makuru yuko Keny Sol ari mu biyambajwe na Big Fizzo kuri Alubum yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2026, ubwo yatangazaga urutonde rw’indirimbo zigize iyo Alubumu n’abahanzi biyambajwe.
Kenny sol uri mubanyarwanda bakundirwa ijwi rye azagaragara mu ndirimbo yitwa Let Me Know, bikaba ari ubundi bufatanye bw’abahanzi bakomeye bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Nyuma ya Kenny Sol, abandi bahanzi Big Fizzo yakoranye na bo kuri album S.O.A: Son of Alkebulan ni Black-G na Kolly Da Magic bo mu Burundi, Queen D bakoranye iyitwa Afro Angel, Eden bakoranye iyitwa Ababare, Black G bakoranye iyitwa Nimeridhika.
Uku gukorana indirimbo na Kenny Sol kwa Big Fizzo ari ikimenyetso cyo kubyutsa imikoranire n’abahanzi nyarwanda, kuko hari abo bakoranye mbere barimo Tom Close, bakoranye “Baza”, Charly na Nina, bakoranye “Indoro”, Platini P, bakoranye “Ikosa 1”, ndetse na Davis D, bakoranye “Truth or Dare”.
Izi indirimbo zigaragaza ko Big Fizzo amaze igihe afitanye imikoranire n’abahanzi bo mu Rwanda, cyane cyane ko izo yagaragayemo zose zagiye zikundwa.
