Ronaldinho agiye kongera gukina umupira w’amaguru mu marushanwa afite imyaka 46, nyuma y’imyaka hafi 11 adakinnye umukino wemewe. Uyu munya-Brazil yinjiye mu ikipe ya Ravenna yo mu cyiciro cya gatatu mu Butaliyani, aho yizeye kongera ku bitego amaze gutsinda mu mwuga we no kugera ku bitego 300.
Ronaldinho aheruka gukina umukino wemewe muri Nzeri 2015, ubwo yakinaga muri Fluminense yo muri Brazil. Uwo mukino waranzwe n’uko yasozaga umwuga we wari umaze kumuhesha ibikombe n’ibihembo byinshi, birimo Igikombe cy’Isi cya 2002 ndetse na Ballon d’Or ya 2005, igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku isi.
Kugaruka kwe mu kibuga byatangajwe bwa mbere muri Kamena 2026 na Ignazio Cipriani, umushoramari w’Umutaliyani w’umunyamerika wayoboye Ravenna kuva mu 2024. Mu mwaka ushize w’imikino, iyi kipe yarangije ku mwanya wa gatatu mu itsinda B ry’icyiciro cya gatatu mu Butaliyani, kandi ubu ifite intego yo kuzamuka ikagera muri Serie B, icyiciro iheruka gukinamo mu 2008.
Igaruka rya Ronaldinho kandi ritanga umwanya wo kongera kwibuka abakinnyi bakomeye bagiye bagira uruhare mu mateka y’umupira w’amaguru. Kumushyira mubakinnyi bakomeye ku rutonde rw’abarusha abandi biragoye, kuko nta gipimo nakimwe kerekana ubuhangange bw’umukinnyi. Ibihembo ku giti cye, ibikombe by’amakipe, ibitego, gukomeza kwitwara neza ndetse n’uruhare yagize mu iterambere ry’umupira w’amaguru byose bifite agaciro, ariko ntibihagije gusobanura ubuhangange bw’umukinnyi.
