Lucky Nzeyimana na Rusine Patrick baherekeje King James mu Bubiligi

1 minute, 21 seconds Read

Rusine Patrick na Lucky Nzeyimana bajyanye na King James mu Bubiligi aho agiye gutaramira abakunzi be mu gitaramo cya mbere mu by’uruhererekane azakorera hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo gukomeza kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Iki gitaramo cyabimburiwe n’ibindi bibiri yakoreye i Kigali mu ntangiriro za Kanama 2026 byashimangiye ko imyaka 20 King James amaze mu muziki yabaye urugendo rwo kwigarurira amarangamutima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Uyu King James akunda kwibanda ku ndirimbo z’urukundo aho buri wese ukunda yisanga mu bihangano bye, ndetse ubwo yataramiraga mu Rwanda abenshi mu bitabiriye ibyo bitaramo bavuze ko indirimbo ze bagiye bazikoresha mu kugeza ubutumwa buri mu mitima yabo ku bakunzi babo.

Ibyo byemejwe n’umukinnyi wa Filimi Nyambo Jesca ubwo yari mu kiganiro ari kumwe n’umukunzi we yabajijwe impamvu bitabiriye ibitaramo bya King James byose asubiza ko mu rukundo rwabo hari indirimbo ze nyinshi bifashisha baziturana.

Yagize ati: “Impamvu twagiye mu bitaramo bya King James iminsi yombi, nuko tumukunda, tumufana, afite indirimbo nyinshi njyewe n’umukunzi wanjye tujya duturana, byari ngombwa niyo agira umunsi wa gatatu twari kujyayo.

Mu ndirimbo ze zibanda ku rukundo, n’ubuzima busanzwe bwatumye King James aca agahigo ko kuzuza BK Arena iminsi ibiri yose ibintu bitaraba ku wundi muhanzi uwo ari we wese.

Uyu mwanzuro wo gushyiraho umunsi wa kabiri w’igitaramo King James n’itsinda rye bawufashe nyuma y’igihe kirekire babisabwa n’abakunzi be bari bashiriweho n’amatike y’icya mbere kuko nyuma y’iminsi itatu gusa nta n’iy’umuti yagaragaraga.

Iki igitaramo biteganyijwe ko cya King James kigiye kubimburira ibyo azakorera mu bihugu bitandukanye kizaba tariki 22 Kanama 2026 kuri Birmingham Palace mu Bubiligi.

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *