Byiringiro Lague ntabwo agisinyiye Durban City yo muri Africa y’Epfo yakoreyemo imyitozo mu minsi ishize.

author
1 minute, 16 seconds Read

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina asatira izamu, Byiringiro Lague, ntabwo agisinyiye Durban City FC yo muri Afurika y’Epfo, nubwo aherutse kumara igihe akorana n’iyi kipe mu myitozo. Amakuru avuga ko urwego rwa Lague rutashimwe n’abatoza ba Durban City ubwo yakoraga imyitozo.

Nk’uko amakuru yatangajwe ku Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2026, abivuga, Lague yagiye mu myitozo ya Durban City mu minsi ishize, ariko urwego rwe ntirwishimiwe nabatoza iyi kipe.

Mu ntangiriro z’igihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi, ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu mukinnyi w’imyaka 25 yari hafi yo kwerekeza muri Durban City. Mu mpera za Nyakanga no mu ntangiriro za Kanama, byavugwaga ko Lague yari yumvikanye na Durban City ku masezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye na Police FC yo mu Rwanda.

Byari biteganyijwe ko agera i Durban ahagana ku itariki ya 7 Kanama 2026, aho yari kuzaba umwe mu bakinnyi bashya bakomeye bagombaga kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe, itozwa na Khalil Ben Youssef.

Durban City, iyobowe na Farook Kadodia, yari imaze kongeramo abakinnyi batandukanye bashya, barimo Gaston Sirino n’abandi, mu rwego rwo kwitegura shampiyona ya Betway Premiership. Lague, uzwiho umuvuduko ndetse n’ubushobozi bwo gutsinda ibitego kuva yakiniraga APR FC, Sandvikens IF yo muri Sweden ndetse na Police FC, yari afatwa nk’umukinnyi ushobora kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe.

Ibyabaye vuba aha bigaragaza ko ibiganiro hagati ya Lague na Durban City byahagaze. Kutanyurwa nurwego rwe kubatoza b’iyi kipe, cyane cyane mu gihe cy’imyitozo, bigaragara ko ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma amasezerano atarasinywa.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *