“Sinzabana n’umugabo ndusha ubukire” Ayra Starr

0 minutes, 35 seconds Read

Umunya-Nigeria, Ayra Starr, umuhanzi ukunzwe cyane yavuze ko aramutse ashatse umugabo arusha ubukire ashobora kumugira inganzwa mu rugo.

Ayra uri mu bakomeye muri Afurika mu njyana ya Afrobeats, yabigarutseho ubwo yavugaga ku mibanire ndetse n’uburyo ubukire bushobora kugira uruhare mu mibanire y’abantu.

Yaavuze kandi ko afite ubushobozi bw’amafaranga burenze ubw’umugabo bazabana, ashobora kugira uruhare runini mu gufata ibyemezo mu rugo.

Ati “Ninteretwa n’umugabo ndusha ubukire, nzajya mufatira ibyemezo. Ariko nubwo naba nkize, ni we uzajya yishyura ibintu byose, kandi ntabwo nzatuma amenya ko mfite amafaranga menshi.”

Ayra Starr, yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe cyane muri Afrobeats, akaba umwe mu bahanzi bakiri bato bafite izina rikomeye muri Nigeria.

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *