Moriox Kids bagiye gutaramira Kyrgyzstan

1 minute, 8 seconds Read

Abagize itsinda rya ‘Moriox CBC’ berekeje muri Kyrgyzstan aho batumiwe mu irushanwa Mpuzamahanga rya ‘World Nomad Games 2026’, riteganyijwe ku wa 1-6 Nzeri 2026.

Aba bahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 31 Kanama 2026, aho byitezwe ko bazasusurutsa abazitabira ibirori byo gusoza imikino ya ‘World Nomad Games 2026’ ku wa 6 Kanama 2026.

Blaise Muhoza Shema ureberera inyungu z’aba bana yavuze ko uretse iki gitaramo, ku wa 8 Nzeri 2026 bafitanye igitaramo n’umuhanzi witwa Gulnaz Chynybek Kyzy.Ati “Ku wa 8 Nzeri 2026 tuzaba dukora igitaramo cyacu bwite tuzahuriramo n’abahanzi barimo Gulnaz Chynybek Kyzy na Chris Hat nawe twajyanye.”

Nk’uko bigaragara ubutumire bw’aba bana bwatanzwe na Minisiteri y’Umuco, Itangazamakuru na Politiki y’Urubyiruko ya Kyrgyzstan, bukavuga ko aba bana bari mu matsinda yatoranyijwe kugira ngo yifatanye n’ibihugu bitandukanye mu bikorwa bigamije guteza imbere no gusigasira umurage ndangamuco w’ibihugu

‘World Nomad Games’ ni umwe mu mihango ikomeye ihuza ibihugu byo hirya no hino ku Isi hagamijwe kwimakaza umuco, guteza imbere ubusabane no gusangizanya amateka n’indangagaciro by’imiryango n’ibihugu bifite umuco gakondo ukomeye.

Minisiteri y’Umuco ya Kyrgyzstan yagaragaje ko kwitabira kw’iri tsinda bizatanga umusanzu ukomeye mu kugaragaza umuco w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.‘World Nomad Games 2026’ ni irushanwa mpuzamahanga rizabera muri Kyrgyzstan rikazahuza ibihugu birenga 90 n’ibihumbi by’abakinnyi n’abitabiriye ibikorwa bitandukanye.Uretse amarushanwa ya siporo gakondo, rizaba rinagaragaza imbyino, indirimbo, ubukorikori, imigenzo n’ubumenyi gakondo

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *