Umusozi wa Rutare:Aho Abami b’u Rwanda Batabarizwaga

author
0 minutes, 58 seconds Read

Umusozi wa Rutare uherereye mu Kagari ka Nyakavunga, mu Murenge wa
Rutare, mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru. Mu Rwanda rwo
hambere, aho hahoze ari mu Buganza.

Mbere y’umwaduko w’abazungu, Rutare yatabarizwagaho abami
n’abagabekazi batanze badafite ibisare. Imihango yo kubatabariza
yayoborwaga n’abiru b’abanyamugogo bakomoka mu bwoko bw’Abatsobe.
Abiru b’Abatsobe bari mu biru bayoboraga imihango ikomeye y’ibwami.

Uretse i Rutare, ahandi hatabarizwaga abami n’abagabekazi ni i Remera
y’Abaforongo, i Butangampundu ho mu Buriza, ndetse n’i Kayenzi (Ruhanga)
mu Busigi

Abiru b’abanyamugogo bari batuye i Rutare baturutse i Gaseke (ubu ni mu
Karere ka Kamonyi, hafi ya Paruwasi ya Cyeza). Bakomoka kuri Birya bya
Rucura. Yageze i Rutare aje gutabariza Mutara I Semugeshi ahita anahatura.

Birya yari afite ingoma y’ingabe yitwaga Rwuma, ashaje ayisigira umuhungu
we Muhunde na we wayisigiye abamukomotseho. Umwiru w’umunyamugogo
wa nyuma wari utuye i Rutare yitwaga Sebahutu ba Rwamakombe, yapfuye
muri 1968. Uretse kuba yarabwiye Padiri Alexis Kagame amwe mu makuru
y’ubwiru, Sebahutu ni we weretse umushakashatsi Van Noten (1983) ahari
imisezero ya Kigeri IV Rwabugiri n’umugabekazi Kanjogera.

Mu mateka y’abami b’u Rwanda, Mutara I Semugeshi yibukirwa cyane ku
mpinduka yazanye mu itonde ry’abami, inshingano no gutabarizwa kwabo.

About The Author

author

Mussa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *