Ambasaderi Johnston Busingye yagaragaje ko Afurika ikwiye kurushaho kwifashisha umutungo wayo mu gutera inkunga imishinga y’iterambere, cyane cyane iyibanda ku bikorwaremezo.
Yabivugiye i Londres mu Bwongereza, kuruyu wa Mbere, mu nama yateguwe n’ishyirahamwe Eastern Africa Association, aho yagarutse ku kamaro ko guteza imbere amasoko y’imari, kongera ubufatanye mu rwego rw’imari no gushyiraho amategeko yorohereza ishoramari.
Busingye yavuze ko gukoresha igishoro kiboneka muri Afurika byafasha ibihugu byayo kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga y’ingenzi, kugabanya icyuho cy’amikoro akenewe no kongera ubushobozi bwo kwigira mu bukungu.
Mu biganiro byabaye muri iyi nama, hanasuzumwe uburyo umutungo w’ibigega by’izabukuru, amafaranga yoherezwa n’Abanyafurika baba mu mahanga ndetse n’amasoko y’imigabane yo mu karere byakoreshwa mu gushaka igishoro mu mafaranga akoreshwa mu bihugu by’akarere.
Abitabiriye iyi nama barimo abayobozi n’inzobere mu by’imari ndetse n’inzego zishinzwe kugenzura ishoramari, baganiriye ku ngamba zatuma amasoko y’imari arushaho gukora neza no gufasha Afurika gukoresha umutungo wayo mu kwihutisha iterambere.
