author

Ruhango: Hongeye gupfa abantu 4 bazize kunywa inzoga y’inkorano

Abaturage bane bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, bitabye Imana nyuma yo kunywa inzoga y’inkorano izwi nk’umusogongero, bikekwa ko yari ivanzemo ibindi bintu bishoboko ako aribyo byahitanye ubuzima bwabo. Ibi byabereye mu Kagari ka Rwinyana nk’uko byemezwa n’inzego zitandukanye z’aho byabereye. Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko iyi nzoga bayinyoye […]

MTN Iwacu Muzika Festival 2026 igiye kunyura mu duce dushya bwa mbere

Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bigiye kongera kuba ku nshuro ya karindwi, aho kuri iyi nshuro biteganyijwe kuzenguruka imijyi 7 yo mu Rwanda. Mu mijyi mishya izasurirwa harimo n’Akarere ka Karongi, kagiye kwakira ibi bitaramo ku nshuro ya mbere kuva byatangira. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ubuyobozi bwa EAP bwavuze ko gahunda y’uyu mwaka igizwe n’ibitaramo […]

Rutamu Elie Joe na Rugimbana bagiye kongera guhurira mu biganiro bya siporo

Abakunzi b’ibiganiro bya siporo bakurikiraga cyane Rugimbana Théogène na Rutamu Elie Joe mu kiganiro Trace Foot cyatambukaga kuri Radio1, bongeye guhabwa inkuru nziza y’uko aba banyamakuru bagiye kongera gukorana. Aba bagabo bombi bagiye gusubukura ibiganiro bya siporo bahuriramo nkuko byahoze mbere, ariko kuri iyi nshuro bikazajya bitambuka ako kanya (Live) hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zitandukanye. Mu […]

Sinode ya Diocese ya Shyira yemeje abakandida bazatorwamo Musenyeri mushya

Sinode ya Diocese ya SHYIRA mu itorero Angilikani ry’u Rwanda yateranye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2026 maze yemeza abakandinda Rev Manirakiza Vital na Rev. Dr Mugiraneza Emmanuel kuzatorwamo musenyeri mushya w’iyi diocese uzasimbura Bishop Sam Mugisha. Rev Manirakiza Vital na Rev. Dr Mugiraneza Emmanuel bemejwe nyuma yo guhigika abandi bari bahanganye aribo : Ven […]

MoKash yashyizeho uburyo buha abantu indi nguzanyo batarishyura n’iyambere

Mobile Money Rwanda Ltd ifatanyije na NCBA Bank Rwanda batangaje ko bashyize ku isoko serivisi nshya ebyiri za MoKash zirimo Loan Top Up na Lock Savings, zigamije gufasha abakiliya kwizigamira neza no kubona inguzanyo mu buryo bworoshye. Izi serivisi zigenewe abakoresha Mobile Money bakunda kwizigamira no gusaba inguzanyo banyuze kuri MoKash, hagamijwe kubongerera amahirwe mu […]

Rusizi: Umukobwa arazira ko yakebaguye umusore n’urwembe kubera urukundo

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe mu Karere ka Rusizi rwataye muri yombi umukobwa witwa Gihozo Henriette w’imyaka 18, ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umusore w’imyaka 25 akoresheje urwembe, nyuma y’impaka zavutse hagati yabo. Ibi byabereye mu kabari ko mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe. Amakuru atangwa n’abari aho avuga […]

Ikibazo Meteo Rwanda yagaragaje cy’imvura idasanzwe izagwa muri uyu mwaka wa 2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gihembwe cy’Itumba cy’uyu mwaka wa 2026 hateganyijwe imvura izaba iri hejuru y’impuzandengo isanzwe, gisaba abaturage n’inzego zitandukanye gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibiza. Ibi byatangajwe ku wa 10 Gashyantare 2026 mu nama yahuje Meteo Rwanda, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’abafatanyabikorwa bayo, igamije […]

Rubavu: Abajura bataramenyekana bibye insinga z’amashanyarazi barazitwara

Abantu bataramenyekana bibye insinga z’amashanyarazi zihuza amapoto abiri yo ku matara yo ku muhanda, mu Mudugudu wa Nyaburanga, Akagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, hafi y’ikiyaga cya Kivu. Izi nsinga zacukuwe nijoro, abazibye barazitwara, ubu bakaba bagishakishwa. Aya makuru yemejwe n’abanyerondo bakorera muri ako gace, bavuga ko byabaye mu masaha y’ijoro […]

NSANZIMANA Schadrack yatorewe kuyobora RASA ku rwego rw’igihugu

Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2026 ku rusengero rwa EAR Kibagabaga Habereye Inama rusange ya RASA umuryango w’abanyeshuri b’abangilikani mu mashuri makuru na zakaminuza mu Rwanda, maze yemeza ko nsanzimana schadrack ari umuyobozi mukuru w’uyu muryango ku rwego rw’igihugu. Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu mungeri zitandukanye zirimo abayobozi ba RASA mu mashami, abayobozi basoje manda, […]

Umukino wahuje Abahutu n’Abatutsi i Burundi wateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

Umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe yiswe ay’Abahutu n’ay’Abatutsi wabereye i Burundi ku wa 5 Gashyantare 2026, watumye ku mbuga nkoranyambaga hacicikana ibitekerezo byinshi n’impaka ku buryo wateguwe n’uko wakiriwe. Uyu mukino wateguwe n’Ishyirahamwe “Abavukanyi” rikorera muri Nyabugete, zone ya Ruziba, rivuga ko rigamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda b’Abarundi. Warangiye ikipe y’Abatutsi itsinze y’Abahutu […]