Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ko ibizamini ngiro bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 bitangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa 3 Kamena 2026, bikazarangira ku wa 22 Kamena 2026. Ni ibizamini bifatwa nk’inkingi ikomeye mu guteza imbere ireme ry’uburezi bushingiye ku bushobozi n’ubumenyi ngiro, aho abanyeshuri basabwa […]
Mu gihe urubyiruko rukomeje gushaka ubumenyi bubafasha kubona akazi no kwihangira imirimo, Isaac Barista Training Center ikomeje gufasha benshi binyuze mu mahugurwa y’umwuga ajyanye no gutegura ikawa, ibinyobwa ndetse n’ibiribwa bigezweho. Iki kigo kimaze imyaka itatu gitanga amahugurwa mu bigo bitandukanye n’amahoteli, cyimuriye ibikorwa byacyo mu gace korohereza buri wese kukigeraho, mu Karere ka Huye […]
Minisiteri y’Uburezi yatangije gahunda nshya yiswe Resilience in Secondary Education (RISE Rwanda), igamije guha amahirwe ya kabiri urubyiruko rwacikirije amashuri yisumbuye kugira ngo rubashe kubona impamyabumenyi ihwanye n’iy’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A2 Equivalent Certificate). Iyi gahunda igenewe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rwacikirije amashuri yisumbuye, aho ruzahabwa amahirwe yo kongera kwiga hakoreshejwe […]
Ikinyamakuru BTN TV cyatangaje ko kimaze igihe gihura n’imbogamizi mu kubona amakuru atangwa n’Umujyi wa Kigali, gisaba inzego zitandukanye kwibutsa Umuvugizi w’uyu mujyi, Emma Claudine, inshingano zo gutanga amakuru ku bitangazamakuru. Mu butumwa cyashyize ku rubuga nkoranyambaga X, BTN TV yavuze ko hari inkuru nyinshi cyagiye gishaka gutangaho ibisobanuro biturutse ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, […]
Ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026 ,Umuryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (RASA UR-Huye), wagize ibihe bidasanzwe byabereye muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye. Ibi birori byari bifite umwihariko wo kwakira abashumba babiri bakomeye, ari bo Nyiricyubahiro Rt. Rev. Christophe Nshimyimana wa Diocese ya Butare na Nyiricyubahiro Rt. […]
Imbuga nkoranyambaga mu Rwanda zacitse ururondogoro, muyandi magambo ishyano ryacitse umurizo Kubera ubutumwa bwanyujijwe kurukuta rwa x na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Hon. Amb. Olivier Nduhungirehe anenga byimazeyo abanyamakuru basemuye inyandiko yari yanditse mu rurimi rw’igifaransa. Ni inyandiko Minisitiri yatangaje mu minsi ishize avuga k’Uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Kenya mu minsi ishize abwandika mu rurimi […]
Imyaka yari ibaye myinshi ku mbuga nkoranyambaga havugwa inkuru z’urukundo rwa Inkindi Aisha na Murindahabi Iréné wamamaye mu itangazamakuru nka M. Iréné, ariko uyu musore we yamaze gutangaza ubukwe n’undi mukobwa wo mu Bubiligi. Izi nkuru uretse kuba zarabaye nyinshi, zanakundaga gutizwa umurindi nuko ba nyirazo batigeze bazihakana ahubwo inshuro nyinshi iyo babaga bari mu […]
Umunyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi, Murindahabi Irene wamamaye nka M Irene, yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nishimwe Liliane bari bamaze igihe kinini bakundana, nyuma yo kumwambika impeta y’urukundo mu gihugu cy’u Bubiligi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, M Irene washinze inzu ifasha abahanzi ya MIE Empire, yifashishije amafoto atandukanye agaragaza […]
Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bikomeje ibikorwa by’ iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango Fruits of Love (Imbuto z’urukundo) n’inshuti zawo bakoze ibikorwa byo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka, banakora ibikorwa by’urukundo no gufasha abarokotse Jenoside. Fruits of Love ni Umuryango w’iyobokamana ariko udashingiye […]
Abanyeshuri babiri b’abakobwa bigaga mu ishuri rya EAV Gitwe riherereye mu Karere ka Ngoma, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita umukoropesho mu mutwe, ushinzwe imyitwarire y’abakobwa, bamuziza ko yabareze ku babyeyi babo ko bitwara nabi ku ishuri. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2026, […]
