Abanyeshuri babiri b’abakobwa bigaga mu ishuri rya EAV Gitwe riherereye mu Karere ka Ngoma, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita umukoropesho mu mutwe, ushinzwe imyitwarire y’abakobwa, bamuziza ko yabareze ku babyeyi babo ko bitwara nabi ku ishuri.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2026, mu Murenge wa Rukira ku ishuri rya EAV Gitwe. Aba bana b’abakobwa bakubise uyu muyobozi basanzwe biga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’Ubuhinzi. Bombi bafite imyaka 20.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josue, yabwiye IGIHE Dukesha iyi nkuru ko ejo mu rukerera ari bwo bamenye amakuru ko abana babiri b’abakobwa bakubise animatrice bakamukomeretsa mu mutwe.
Ati “Twahise tujyayo dusangaga koko animatrice yakomerekejwe cyane, dusanga abo bana bahise banatoroka muri iryo joro. Twakomeje kubashakisha ariko tunaganiriza abanyeshuri bose tubabwira ko bakwiriye kwitwara neza kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza. Twamenye ko rero icyo bamujijije ari uko yabareze ku babyeyi babo ko bitwara nabi, bagasohoka ikigo batasabye uruhushya bituma bibarakaza.’’
Gitifu Buhiga yavuze ko abo babyeyi bahise bahamagara abana babo ku murongo wa telefone babashyiraho igitsure cy’uko bagomba kwiga neza bakirinda n’izo ngeso mbi.
Yavuze ko ibyo byababaje abo bana bacura umugambi wo kumukubita, bahengera bagiye kuryama bamusanga aho aba bamukubita umukoropesho mu mutwe ahita avirirana amaraso bo bariruka baratoroka.
Ati “Ejo twarabashakishije rero dufatanyije na RIB turabafata. Ubu rero icyo twavuga ni uko ababyeyi bakwiriye kujya baganiriza abana babo, bakirinda guharira inshingano zo kurera abayobozi b’ikigo. Ubuzima bw’imyigire y’abana bushingiye ku myitwarire myiza kandi ntabwo bureba abayobozi b’ikigo gusa, namwe ababyeyi birabareba dufatanye kurera kuko aba bana nibo bazavamo abayobozi b’ejo hazaza.’’
Kuri ubu aba banyeshuri uko ari babiri bafungiye kuri Sitasiyo ta RIB ya Rukira mu gihe iperereza rigikomeje.
