Imyigaragambyo yo kwamagana abanyamahanga batuye muri Afurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ikomeje gufata indi ntera, aho abenegihugu mu mijyi itandukanye berekeje mu mihanda bavuga ko uburyo abimukira bakomeje kwinjiramo buteje akajagari n’umutekano muke.
Iyi nkubiri yatangiye mu ntangiriro za Mata 2026, igenda ikura kugeza ubwo ihinduye ishusho y’ubuzima mu mijyi minini nka Pretoria na Johannesburg.Abaturage bari mu mihanda bashinja abinjira muri icyo gihugu kuba inyuma y’izamuka ry’ibyaha ndetse n’ubushomeri bukabije. Bavuga ko mu gihe abenegihugu bicira isazi mu jisho babuze akazi, abanyamahanga bo bakomeje kwigarurira amahirwe make ahari.
Amatsinda nka ‘Operation Dudula’ n’amashyaka ya politiki nka ActionSA, ashimangira ko ikibazo cy’ubushomeri kigeze kuri 33% kidashobora gukemuka igihe cyose imipaka ifunguye mu buryo budasobanutse.Iyi myigaragambyo yagize ingaruka zikomeye ku mibereho ya buri munsi, kuko amashuri, amaduka n’imihanda byafunzwe mu rwego rwo kwirinda ubugizi bwa nabi.
Ibi byatumye n’amahanga atangira kwinjira mu kibazo, aho Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye abenegihugu ba Afurika y’Epfo guhagarika ubu bugizi bwa nabi. Yagereranije ibi bikorwa n’irondaruhu rya Apartheid ryahozeho mu gihugu, asaba ko abantu bose bakwiriye kubahana no kubahiriza amategeko hatabayemo urwango.
Ku rwego rwa dipolomasi, umwuka ukiyongera kuba mubi hagati ya Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu bya Afurika. Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Ghana yarahamagajwe ngo yisobanure nyuma y’uko imitungo y’Abanya-Ghana yibasiwe.
Muri iki gihugu habarurwa abimukira bagera kuri miliyoni eshatu badashobora kwerekana ibyangombwa bibemerera kuhatura, biganjemo abo mu bihugu nka Mozambique, Zimbabwe, Nigeria, na Lesotho, ibi bikaba bituma ikibazo gikomeza kuba agatereranzamba.

