Ku wa Mbere tariki 26 Mutarama 2025, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yagiranye ikiganiro n’igitangazamkuru dukesha iyi nkuru IGIHE cyabereye i Goma, agaruka ku bikorwa byagezweho mu mwaka umwe uyu mutwe umaze ugenzura uyu mujyi, anagaragaza ko urugamba rugikomeje kugeza igihe uburenganzira bw’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzubahirizwa byuzuye. Umwaka urihiritse uyu umutwe […]
umukobwa w’imyaka 19, uzwi ku mazina ya KGM, avuga ko uburyo imbuga nkoranyambaga zikoresha ibyitwa “algorithms” mu ndimi z’amahanga cyangwa porogaramu zigenzura ibyo abazisura babona, bwamuteye kuba imbata y’izi mbuga, bikamuviramo ingaruka mbi ku buzima bwe, kuko zamuteye uburwayi bwo mu mutwe. Avuga ko ibi byamuteje ibibazo birimo agahinda gakabije (depression) n’ibibazo byo kurya nabi. […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yanyomoje amakuru yatangajwe na Barbara Itungo, umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), wavuze ko yahohotewe n’abasirikare mu gihe cy’amatora. Binyuze ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi yavuze ko ibyo Itungo yatangaje ari ibinyoma, ashimangira ko amahame agenga igisirikare ayoboye atemera guhohotera abagore. Yagize ati:”Abasirikare banjye ntabwo bakubise […]
Nyuma y’uko hamaze igihe hari umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y’epfo, Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo Enoch Godongwana yemeje ko igihugu cye kigiye kuba cyikuye byagateganyo mu Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize kw’isi rya G20 mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyoboye uyu muryango. Ibi yabivugiye munama mpuzamahanga yabereye […]
Perezida wa Burezili, Luiz Inacio “Lula” da Silva, yibasiye mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amushinja gushaka gusenya Umuryango w’Abibumbye (Loni) hagamijwe gushinga urundi rwego rukurikiza amategeko ye bwite. Ibi Lula yabivuze ku wa Gatanu mu ijambo ryo gushyigikira ubufatanye mpuzamahanga, nyuma y’iminsi mike Donald Trump atangije umushinga mushya yise “Board […]
Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu gace ka West Bandung muri Indonesia, nyuma y’inkangu ikaze yagwiririye abaturage basinziriye, igahitana nibura abantu barindwi mu gihe abandi babarirwa muri za mirongo bakomeje gushakishwa. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026, ubuyobozi muri Indonesia bwatangaje ko imvura nyinshi yateje inkangu ikomeye mu mudugudu wa Pasirlangu. Iyi nkangu yamanutse […]
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Venezuela izajya yohereza muri Amerika nibura utugunguru miliyoni 50 tw’ibikomoka kuri peteroli, mu rwego rwo kongera ubufatanye mu by’ingufu no gufasha isoko rya peteroli ku rwego mpuzamahanga. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Trump yavuze ko ibyo bikomoka kuri peteroli bizagurishwa ku giciro […]
Umuryango CPCC, uharanira amahoro n’imibano myiza y’abaturage, watangaje ko impunzi 105 z’Abanye-Congo zapfiriye mu nkambi zo mu Burundi mu byumweru bibiri bishize. Impfu nyinshi zatewe ahanini no kubura ibiribwa, ubutabazi bukwiye n’ubuvuzi. Ku wa 5 Mutarama 2026, umuyobozi w’uyu muryango, Ahadi Bya Masu, yavuze ko hari n’impunzi zagabyeho ibitero n’abagizi ba nabi ubwo zari mu […]
Uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York ku wa 5 Mutarama 2026, aho yagaragaje ko atemera ibyaha byose ashinjwa kandi akemeza ko akiri Perezida w’igihugu cye. Uyu mugabo w’imyaka 63 n’umugore we Cilia Flores batawe muri yombi ku wa 3 Mutarama 2026, nyuma y’igikorwa cya […]
Kugira indege nyinshi ntibikiri inzozi cyangwa kwiyemera ku bihugu by’ Afurika bihanganye n’ibibazo by’umutekano bikomeye, intumbero z’ubukungu, n’iterambere ry’ibihugu; ahubwo ni ibisabwa ku rwego rwa politiki n’umutekano. Kugira ubushobozi bwo kugenzura ikirere bituma igihugu kibasha gusubiza vuba ku bibazo nk’ibyiterabwoba, ubucuruzi bwa magendo, ndetse no kugenzura imikorere y’ibidafite uburenganzira. Gufata neza no kugira indege zikomeye […]
