Uko Trump yarokotse igitero cya misile mw’banga rikomeye cyane

Mu isi ya politiki n’umutekano w’abakuru b’ibihugu, ibikorwa by’ubutasi kenshi biba biri inyuma y’amaso y’abaturage. Icyakora, ibyabaye ku Perezida wa Amerika, Donald Trump, ubwo yaturukaga mu nama ya NATO muri Turikiya mu kwezi gushize, byagaragaje urwego rwo hejuru rwo gukora ibintu mu ibanga rikomeye cyane no kwirinda ibitero by’intwaro ziremereye. Ibikorwa by’iyo minsi byatumye benshi […]

Umutingito ukomeye wibasiye Colombia, abarenga 100 barapfa

Abantu barenga 100 bamaze kwitaba Imana nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye uburengerazuba bwa Colombia ku wa 10 Kanama 2026, ugasiga inyubako zasenyutse ndetse ibikorwa remezo bikangirika. Uyu mutingito wavuzwe ko ari wo ukomeye cyane wibasiye Colombia muri iki kinyejana. Ibice bitandukanye by’igihugu byagize ingaruka, aho ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira gushakisha abantu bashobora kuba bakiri munsi y’ibisigazwa […]

RDC: Guverinoma yanze abayobozi ba kaminuza bashyizweho na AFC/M23 i Goma na Bukavu

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko itazemera abayobozi bashya b’ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza bashyizweho n’ubuyobozi bwa AFC/M23 mu mijyi ya Goma na Bukavu. Minisiteri y’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ubuhanga (ESU-RSI) yavuze ko izo mpinduka nta gaciro zifite mu mategeko, kuko ububasha bwo gushyiraho abayobozi b’ibigo bya Leta buri mu […]

Amerika yongeye gukaza ibitero kuri Iran mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyatangiye icyiciro gishya cy’ibitero bya gisirikare kuri Iran, avuga ko bigamije kugabanya ubushobozi bw’iki gihugu bwo guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati. Trump yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bizakorwa mu buryo bukomeye kandi bishobora gukomeza no mu minsi ikurikiraho. Ubuyobozi bw’Ingabo za […]

RDC yashyizeho umuyobozi mushya wo kuyobora ibikorwa byo kurwanya Ebola

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yashyizeho Dr Steve Ahuka kugira ngo ayobore ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo. Icyemezo cyatangajwe nyuma y’inama y’itsinda rishinzwe gukurikirana no guhangana na Ebola yabaye ku wa 13 Nyakanga 2026 i Kinshasa, […]

Ubwato rutura bwa FDNB bwaburiwe irengero

Amakuru akomeje kuvugwa mu nzego za gisirikare z’u Burundi agaragaza ko ubwato bwa gisirikare bwakoreshwaga mu gucunga umutekano no kurinda imipaka yo mu Kiyaga cya Tanganyika bumaze iminsi ibiri butaboneka. Ubwo bwato bwo mu bwoko bwa patrouilleur bwari busanzwe bukora ibikorwa byo kurinda umutekano mu kiyaga, ndetse bukanafasha guherekeza ubundi bwato butwara abasirikare n’ibikoresho bya […]

Trump ntiyemeye ubusabe bwa Netanyahu bwo kubuza Turikiya kugura indege za F-35

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ntiyashyigikiye ubusabe bwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, wasabaga ko Turikiya itemererwa kongera kubona indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-35. Netanyahu yari yagaragaje impungenge ko guha Turikiya izi ndege zigezweho byahindura uburinganire bw’imbaraga za gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati, akavuga ko bishobora kugira ingaruka […]

AFC/M23 na Twirwaneho bikomeje kwagura ibice bigenzura muri Fizi nyuma yo gufata kwa Mulima

Ihuriro rya AFC/M23 rifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho rikomeje kwigarurira uduce two muri Teritwari ya Fizi, aho ku wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga, ryafashe agace ka kwa Mulima nyuma y’imirwano yahuje izi mpande n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abazifasha. Amakuru ava muri ako gace avuga ko nyuma y’iyo mirwano, ingabo […]