Trump yavuze ko Iran izahura n’ingaruka zikomeye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze umuburo ukomeye kuri Iran, ayisaba kwemera kugirana amasezerano no kongera gufungura inzira ya Hormuz bitarenze ku wa Kabiri, bitaba ibyo ikazahura n’ibihano bikomeye. Trump yanashimiye ingabo zidasanzwe za Amerika (special forces) zakoze igikorwa gikomeye cyo gutabara umusirikare w’indege wari wafatiwe imbere muri Iran, mu gikorwa […]

Umuti w’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Mohammad Javad Zarif, yashyize ahagaragara umugambi ugaragaza inzira yo guhagarika intambara iri hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, mu gihe amakimbirane akomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwo Hagati. Uyu mugambi watangajwe mu kinyamakuru Foreign Affairs, ukaba ugamije kugera ku mahoro arambye, atari uguhagarika imirwano […]

Amerika ishobora kwibasira Cuba

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje amagambo akomeje guteza impaka avuga ko Cuba ishobora kuba igihugu gikurikiraho mu bikorwa bya gisirikare bya Amerika. Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga y’ishoramari izwi nka Saudi Investment Conference, aho yagaragaje ko Amerika ifite igisirikare gikomeye kandi ishobora kugikoresha igihe bibaye ngombwa. Trump yagize ati: “Nubatse […]

Drones zikomeza kuraswa mu burasirazuba bwa RDC zarikoroje muri Loni

Ibitero bya drones biherutse kwibasira Umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje guteza impaka n’impungenge ku rwego mpuzamahanga. Ibi bitero byahitanye abantu barimo umukozi w’ubutabazi w’Umufaransa n’abakozi ba UNICEF. Iki kibazo cyagarutsweho ku wa 26 Werurwe 2026 mu nama y’Inama y’Umutekano ya Loni, aho hasuzumwaga umutekano […]

Kiliziya yongeye kwemeza ibyo guhabwa insimburangingo z’inyamaswa

Vatican yavuze ko ntacyo bitwaye kuba abakirisitu Gatolika bashobora guhabwa insimburangingo zikomotse ku nyamaswa mu rwego rwo kuvura indwara zitandukanye, mu gihe ubu buryo bukurikiza amahame y’imyitwarire n’amabwiriza ya Kiliziya. Ibi byatangajwe ku wa 24 Werurwe 2026, bishingiye ku iterambere rikomeje kugaragara mu buvuzi bukoresha ingingo z’inyamaswa nk’ingurube cyangwa inka zahinduriwe imiterere karemano y’uturemangingo twazo. […]

Perezida Trump yavuze ko Amerika yagiranye ibiganiro na Iran bigamije kurangiza intambara

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko Amerika yagiranye ibiganiro na Iran bigamije kurangiza  burundu intambara imaze iminsi  mu Burasirazuba bwo Hagati kandi  ku bw’izo mpamvu abaye asubitse mu gihe cy’iminsi itanu  kugaba ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu bya Iran. Nubwo Trump yatangaje ibyo ariko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko […]

Amateka, ibigwi bidasanzwe byaranze Chuck Norris witabye Imana kumyaka 86

Chuck Norris, wamamaye mugukina filime zirimo ubuhanga mumikino njyarugamba, yapfuye kuri uyu wa Kane afite imyaka 86, urupfu rwe rwatangajwe n’umuryango we binyuze kuri konti ye ya Instagram, ariko nta bisobanuro byinshi byahise bitangwa. Bavuze ko yari yajyanywe mu bitaro muri Hawaii uwo munsi nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cy’uburwayi. nubwo abanenga sinema batamwishimiraga cyane, […]