Umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Rwanda, hagati y’Imijyi ya Goma na Gisenyi, wafunzwe kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, nk’uko amakuru aturuka muri aka gace abyemeza. Kugeza ubu, nta tangazo rasmi riratangazwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda cyangwa umutwe wa M23 ugenzura Umujyi wa Goma ku mpamvu nyamukuru y’ifungwa […]
Muri Kuwait habaye inkuru idasanzwe yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko ubukwe bw’umugabo n’umugore bumaze iminota itatu gusa mbere yo guseswa n’urukiko. Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaze gusinya impapuro zemeza ubukwe bwabo, basohoka mu rukiko bishimye nk’abari batangiye ubuzima bushya. Icyakora ibintu byahindutse mu kanya gato ubwo umugeni yatsikaga imbere y’abantu. Mu […]
Abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bivugwa ko batangiye kuva mu bice bitandukanye byo mu kibaya cya Rusizi, berekeza mu mujyi wa Kamanyola uri muri teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abarwanyi ba M23 bavuye mu duce […]
Imyigaragambyo yo kwamagana abanyamahanga batuye muri Afurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ikomeje gufata indi ntera, aho abenegihugu mu mijyi itandukanye berekeje mu mihanda bavuga ko uburyo abimukira bakomeje kwinjiramo buteje akajagari n’umutekano muke. Iyi nkubiri yatangiye mu ntangiriro za Mata 2026, igenda ikura kugeza ubwo ihinduye ishusho y’ubuzima mu mijyi minini nka Pretoria na […]
Umwuka mubi ukomeje kwiyongera mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imiryango ya sosiyete sivili igaragaza impungenge ku bikorwa by’urugomo bikomeje kugaragara muri politiki y’iki gihugu. Ibi bije nyuma y’aho inyubako ikoreramo icyicaro cy’ishyaka rya Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD), rifitanye isano n’uwahoze ari perezida Joseph Kabila, itwikiwe […]
Nibura abasirikare 23 b’Igihugu cya Chad bishwe, mu gihe abandi 26 bakomeretse, mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ku kigo cya gisirikare kiri mu karere k’Ikiyaga cya Chad. Igisirikare cya Chad cyatangaje ko iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, kigabwa ku kirwa cya Barka Tolorom kiri mu Kiyaga cya Chad, […]
Ibitero bikomeje kugabwa na Israel mu majyepfo ya Liban byahitanye abantu nibura 10 ku munsi wo ku wa Gatandatu, nubwo hashize ibyumweru bibiri hatangajwe agahenge k’intambara. Ibiro by’amakuru bya Liban (NNA) byatangaje ko abantu batatu bishwe n’igitero cyagabwe mu gace ka Shoukine, mu karere ka Nabatieh. Hari kandi abandi babiri bishwe n’igitero cyagabwe ku modoka […]
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’abazifasha ku rugamba, zagabye ibitero bikomeye mu duce dutuwe cyane tugenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, birimo Minembwe na Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibyo bitero byatangiye mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira ku wa 2 Gicurasi 2026, hagati […]
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyamaze gutsinda intambara cyari gihanganyemo na Iran, avuga ko yangijwe bikomeye ku buryo kuyisubiza ku murongo byasaba imyaka igera kuri 20. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Newsmax, aho yavuze ko ibikorwa by’ingabo zirwanira mu kirere n’izirwanira mu mazi za Iran, hamwe […]
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) yageze mu gace ka Minembwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izanye ubufasha bw’ubuvuzi bugamije gutabara abaturage bamaze igihe kinini bahanganye n’ingaruka z’intambara z’urudaca. Abaturage batuye muri aka gace k’imisozi miremire bagaragaje ibyishimo, bavuga ko uku […]
