RBC irateganya ko abahungu bazajya bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kiri gusuzuma uburyo mu gihe kiri imbere n’abahungu bashobora kujya bakingirwa virusi ya HPV, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ryayo mu baturage. HPV ni virusi izwiho gutera kanseri y’inkondo y’umura ku bakobwa n’abagore, kandi yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina. RBC igaragaza ko kanseri y’inkondo y’umura ari imwe mu […]

Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari 2026 itsinze APR FC kuri penariti 7-6

Ikipe ya Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari 2026 nyuma yo gutsinda APR FC kuri penariti 7-6, mu mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru muri Stade Amahoro, urangira amakipe yombi anganyije 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino bitabaza Penariti. Iyi nsinzi Police FC iyikesheje uruhare rukomeye rw’umunyezamu Niyongira Patience, wakuyemo penariti y’ingenzi, nyuma yo kwinjira […]

Perezida Kagame yatanze inama y’uburyo wakubaka urugo ruzira gatanya (Divorce)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko adasobanukiwe uburyo abantu babiri bashakanye bananiranwa kubana kugeza aho batandukanye, ashimangira ko abashakanye bakwiye kwihanganirana, anaha abanyamadini umukoro wo gushaka igisubizo kirambye ku bibazo byugarije imiryango. Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, ubwo yitabiraga amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana (National Prayer Breakfast) ategurwa n’Umuryango Rwanda […]

Ntushobora gufata Igihugu nk’u Rwanda ngo ukigire uko ushaka kuko si wowe wakiremye – H.E Paul KAGAME

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakebuye abagerageza guhindura uko baremwe, agaragaza ko nta muntu ushobora guhinduka undi, ndetse ko no kubigerageza bishobora kubyara ingaruka mbi cyangwa ntibirambe. Yavuze ko ari na ko bimeze ku Rwanda nk’Igihugu, kidashobora guhinduka ikindi gihugu, ahubwo kikigira ku bandi kikarushaho kuba cyiza. Yabigarutseho mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu, yabaye […]

Rutsiro: Arahigwa bukware kubwo gufata kungufu umwana w’imyaka 9

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rutsiro zirimo guhiga bukware umusore w’imyaka 19 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi, bikekwa ko yamushutse amuha 100 Frw. Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Buhindure, mu Mudugudu wa Agaharawe, ku mugoroba wo ku wa 31 Ukuboza 2026. Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije w’Umurenge wa Kigeyo, Mukaferesi Irene, […]

“Nyabwishongwezi: Agasozi katarangwa n’ibyatsi gusa, ahubwo n’amasomo y’ubutwari budashonga”

I Rwanda ruzindutse rwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, amaso y’abatari bake akomeje guhangwa ku gasozi ka Nyabwishongwezi mu Karere ka Nyagatare. Aka gasozi, kamenyekanye cyane nk’ahaguye Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, ntikagifatwa nk’ahantu nyaburanga gusa, ahubwo kamaze guhinduka ishuri ryo ku rwego rwo hejuru ku bifuza kwiga ubutwari n’urukundo rw’igihugu. […]

Ubutwari si amagambo gusa – Minisitiri Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kudafata ubutwari nk’amateka yo gusoma gusa, ahubwo rukabufata nk’indangagaciro igomba kuranga Umunyarwanda muzima. Yabigarutseho mu gitaramo cyo kwizihiza no gusingiza Intwari z’Igihugu, cyabaye mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, cyateguwe n’Umujyi […]

Nyagatare: Umusore w’imyaka 20 yatemye mugenzi we ijosi

Nshimiyimana Robert, wo mu Mudugudu wa Mugali, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, yatawe muri yombi akekwaho gutema mugenzi we ijosi, nyuma y’amakimbirane bagiranye ubwo barimo basangira inzoga mu kabari. Uru rugomo rwabaye mu gicuku gishyira mu rukerera rwo ku wa Gatanu, aho aba basore bombi bari basangiye inzoga mu kabari, bikaza kurangira bagiranye amakimbirane […]