Ubukungu bw’u Rwanda bwageze ku 8.9% buvuye ku 8.2% mu mwaka wa 2024 – 2025

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yateranye kuva kuri uyu wa kane ,iteranye ku nshuro yayo ya 20, imibare yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse bukagera ku 8.9% buvuye ku 8.2% mu mwaka wa 2024 -2025 . Byatangajwe Minisitiri w’Intebe Dr Justin NSENGIYUMVA ubwo yagarukaga kubyagezweho.Ni mugihe imibare igaragza ko ubukungu bwakomeje kuzamuka kumpuzandengo ya 8.7%. Minisitiri […]

“Ugomba kubazwa ibyo ushinzwe, byaba ngombwa ukabyishyura” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko abayobozi bahabwa ibyangombwa n’amikoro yo gukorera abaturage bagomba kubahiriza inshingano zabo, kandi uwabirenzeho akabibazwa, byaba ngombwa akaryozwa ibyo yakoze. Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Gashyantare 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20 yabereye muri Kigali Convention Center. Iyi nama yitabiriwe […]

Rubavu: Abayobozi 3 bandikiye rimwe amabaruwa basezera ku mirimo yabo

Abakozi batatu bakoreraga Akarere ka Rubavu banditse amabaruwa basezera ku mirimo yabo, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, uw’Akagari n’umukozi w’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO. Abo bakozi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyaransengiyumva Monique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimbere, Mujawase Annualite, ndetse n’Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Bugeshi, Dushimire Donatien. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa […]

RBC irateganya ko abahungu bazajya bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kiri gusuzuma uburyo mu gihe kiri imbere n’abahungu bashobora kujya bakingirwa virusi ya HPV, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ryayo mu baturage. HPV ni virusi izwiho gutera kanseri y’inkondo y’umura ku bakobwa n’abagore, kandi yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina. RBC igaragaza ko kanseri y’inkondo y’umura ari imwe mu […]

Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari 2026 itsinze APR FC kuri penariti 7-6

Ikipe ya Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari 2026 nyuma yo gutsinda APR FC kuri penariti 7-6, mu mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru muri Stade Amahoro, urangira amakipe yombi anganyije 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino bitabaza Penariti. Iyi nsinzi Police FC iyikesheje uruhare rukomeye rw’umunyezamu Niyongira Patience, wakuyemo penariti y’ingenzi, nyuma yo kwinjira […]

Perezida Kagame yatanze inama y’uburyo wakubaka urugo ruzira gatanya (Divorce)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko adasobanukiwe uburyo abantu babiri bashakanye bananiranwa kubana kugeza aho batandukanye, ashimangira ko abashakanye bakwiye kwihanganirana, anaha abanyamadini umukoro wo gushaka igisubizo kirambye ku bibazo byugarije imiryango. Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, ubwo yitabiraga amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana (National Prayer Breakfast) ategurwa n’Umuryango Rwanda […]

Ntushobora gufata Igihugu nk’u Rwanda ngo ukigire uko ushaka kuko si wowe wakiremye – H.E Paul KAGAME

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakebuye abagerageza guhindura uko baremwe, agaragaza ko nta muntu ushobora guhinduka undi, ndetse ko no kubigerageza bishobora kubyara ingaruka mbi cyangwa ntibirambe. Yavuze ko ari na ko bimeze ku Rwanda nk’Igihugu, kidashobora guhinduka ikindi gihugu, ahubwo kikigira ku bandi kikarushaho kuba cyiza. Yabigarutseho mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu, yabaye […]

Rutsiro: Arahigwa bukware kubwo gufata kungufu umwana w’imyaka 9

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rutsiro zirimo guhiga bukware umusore w’imyaka 19 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi, bikekwa ko yamushutse amuha 100 Frw. Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Buhindure, mu Mudugudu wa Agaharawe, ku mugoroba wo ku wa 31 Ukuboza 2026. Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije w’Umurenge wa Kigeyo, Mukaferesi Irene, […]