“Nyabwishongwezi: Agasozi katarangwa n’ibyatsi gusa, ahubwo n’amasomo y’ubutwari budashonga”

I Rwanda ruzindutse rwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, amaso y’abatari bake akomeje guhangwa ku gasozi ka Nyabwishongwezi mu Karere ka Nyagatare. Aka gasozi, kamenyekanye cyane nk’ahaguye Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, ntikagifatwa nk’ahantu nyaburanga gusa, ahubwo kamaze guhinduka ishuri ryo ku rwego rwo hejuru ku bifuza kwiga ubutwari n’urukundo rw’igihugu. […]

Ubutwari si amagambo gusa – Minisitiri Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kudafata ubutwari nk’amateka yo gusoma gusa, ahubwo rukabufata nk’indangagaciro igomba kuranga Umunyarwanda muzima. Yabigarutseho mu gitaramo cyo kwizihiza no gusingiza Intwari z’Igihugu, cyabaye mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, cyateguwe n’Umujyi […]

Nyagatare: Umusore w’imyaka 20 yatemye mugenzi we ijosi

Nshimiyimana Robert, wo mu Mudugudu wa Mugali, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, yatawe muri yombi akekwaho gutema mugenzi we ijosi, nyuma y’amakimbirane bagiranye ubwo barimo basangira inzoga mu kabari. Uru rugomo rwabaye mu gicuku gishyira mu rukerera rwo ku wa Gatanu, aho aba basore bombi bari basangiye inzoga mu kabari, bikaza kurangira bagiranye amakimbirane […]

Brig Gen Jean-Paul Nyirubutama yagizwe Umujyanama wungirije muby’umutekano

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya mu rwego rw’umutekano n’ingabo, aho Brig Gen Jean-Paul Nyirubutama yagizwe Umuyobozi Wungirije Mukuru w’Inama mu by’Ingabo n’Umutekano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, mu gihe James Wizeye yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS). Iri shyirwaho ry’aba bayobozi bashya ryatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze […]

RIB yafunze abarimo Barafinda Sekikubo Fred

RIB yafunze Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube. Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho. RIB irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu […]

Umurizabageni Nadia yasohoye igisigo gihumuriza abakobwa batinze gushaka. “Nacumuye iki?”

Umurizabageni Nadia yasohoye igisigo gishya “Nacumuye Iki?” gihuza ihumure n’ihungabana ry’abakobwa batinze gushaka Umusizi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi cyane ku izina ry’umwuga “Umurizabageni Nadia”, yashyize hanze igisigo gishya yise “Nacumuye Iki?”, kigamije guhumuriza no kongerera imbaraga abakobwa bumva baratinze kubona abagabo, nyamara bitaturutse ku bushake bwabo. Iki gisigo kigaruka ku marangamutima akomeye akunze kwiyumvamo abakobwa […]

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 20 muri Gashyantare 2026

Guhera ku tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Gashyantare 2026, hategerejwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, izitabirwa n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abayobozi mu nzego z’Igihugu, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye. Iyi nama izakurikirana iheruka kuba ku nshuro ya 19, yabaye kuva […]