Umwe mu banyeshuri b’amategeko mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) yashyize ahagaragara inyandiko isaba ko inyito ‘Ubushinjacyaha’ yahindurwa, hagashakwa ijambo rishya rihuriza hamwe inshingano zo gushinjura no gushinja. Uwo munyeshuri, Umuhuza Mugisha Yves, yatanze ubushakashatsi bwe ku buyobozi bwa ILPD, bukaba bwaremejwe n’ishuri. Mu nyandiko ye, Mugisha avuga ko inyito “Ubushinjacyaha” […]
Inzego z’umutekano n’ubuyobozi mu Karere ka Rusizi zirimo gushakisha umugabo ukekwaho kwica umugore we w’isesezerano, nyuma y’uko habonetse umurambo w’umugore mu nzu yabo. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi, mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama 2025. Nk’uko amakuru abivuga, saa yine z’ijoro ni bwo […]
Imbuga nkoranya mbaga zikomeje kuba igikoresho cyo kubaka amazina akomeye kuri social media gusa benshi bavugako bishobora kuba intandaro y’ihungabana. Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yabigaragaje mu buryo bwihariye mu gitaramo yise “Social Media Influenza”, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, aho yasobanuye mu rwenya n’ubuhamya uko ubwamamare bwo ku mbuga […]
Perezida wa Burezili, Luiz Inacio “Lula” da Silva, yibasiye mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amushinja gushaka gusenya Umuryango w’Abibumbye (Loni) hagamijwe gushinga urundi rwego rukurikiza amategeko ye bwite. Ibi Lula yabivuze ku wa Gatanu mu ijambo ryo gushyigikira ubufatanye mpuzamahanga, nyuma y’iminsi mike Donald Trump atangije umushinga mushya yise “Board […]
Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu gace ka West Bandung muri Indonesia, nyuma y’inkangu ikaze yagwiririye abaturage basinziriye, igahitana nibura abantu barindwi mu gihe abandi babarirwa muri za mirongo bakomeje gushakishwa. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026, ubuyobozi muri Indonesia bwatangaje ko imvura nyinshi yateje inkangu ikomeye mu mudugudu wa Pasirlangu. Iyi nkangu yamanutse […]
Mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubwo abapolisi bari bakurikiranye abajura byarangiye umwe mu bakekwaho ubujura atakaje ubuzima, nyuma y’aho yari amaze gukomeretsa umupolisi. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, ibi byabaye ku wa 21 Mutarama 2026 saa 13:25. Inzego z’umutekano zari mu kazi […]
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Venezuela izajya yohereza muri Amerika nibura utugunguru miliyoni 50 tw’ibikomoka kuri peteroli, mu rwego rwo kongera ubufatanye mu by’ingufu no gufasha isoko rya peteroli ku rwego mpuzamahanga. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Trump yavuze ko ibyo bikomoka kuri peteroli bizagurishwa ku giciro […]
Umuryango CPCC, uharanira amahoro n’imibano myiza y’abaturage, watangaje ko impunzi 105 z’Abanye-Congo zapfiriye mu nkambi zo mu Burundi mu byumweru bibiri bishize. Impfu nyinshi zatewe ahanini no kubura ibiribwa, ubutabazi bukwiye n’ubuvuzi. Ku wa 5 Mutarama 2026, umuyobozi w’uyu muryango, Ahadi Bya Masu, yavuze ko hari n’impunzi zagabyeho ibitero n’abagizi ba nabi ubwo zari mu […]
Umuvanzi w’umuziki uzwi cyane mu Rwanda, DJ Toxxyk, yisanze mu bihe bikomeye nyuma y’aho dosiye ye ishyikirijwe ubutabera, akurikiranyweho mu kirego cy’impanuka y’imodoka yahitanye ubuzima bw’umupolisi wari mu nshingano ze. Dosiye ya DJ Toxxyk yatangiye kwinjwirwamo n’ubushinjacyaha ku wa 29 Ukuboza 2025. Ibi bije nyuma y’aho habaye impanuka y’ikinyabiziga bivugwa ko uyu mu-DJ yari atwaye, […]
Uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York ku wa 5 Mutarama 2026, aho yagaragaje ko atemera ibyaha byose ashinjwa kandi akemeza ko akiri Perezida w’igihugu cye. Uyu mugabo w’imyaka 63 n’umugore we Cilia Flores batawe muri yombi ku wa 3 Mutarama 2026, nyuma y’igikorwa cya […]
