Rayon sports yasinye amasezerano na Jayrutty Investment East Africa

Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd izwi cyane mu gihugu cya Tanzaniya, afite agaciro ka miliyoni 3.5 z’amadorali y’Amerika mu igihe kingana n’imyaka 5. Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd ni kompanyi yo muri Tanzaniya ikorera muri afurika y’iburasirazuba niyo hagati, ikaba itanga serivisi zirimo gutunganya ibinyobwa, amasabune, izubwikorezi, […]

FERWABA yasinye amasezerano y’ubufatanye na Okapi Sports Network

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA tariki 5 Gashyantare 2026 ryasinye amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka itatu na Okapi Sports Network, OSN, bugena ko OSN igira uburenganzira bwihariye bwo gutambutsa imikino ya basketball ya FERWABA mu buryo bwa live streaming. Aya masezerano y’imyaka myinshi azegereza abakunzi ba basketball mu Rwanda no hanze yarwo ibyishimo by’umukino kurushaho, […]

Imikino ya APR FC na Rayon sport yimuwe kubera ikibazo cy’umuriro kuri stade

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje ko imikino ibiri y’Umunsi wa 18 wa Shampiyona yahinduriwe amasaha yari iteganyijwe gutangiriraho. Iyo mikino irimo uwo Gasogi United izakiramo APR FC, ndetse n’uwo AS Kigali izakiramo Rayon Sports, yose izabera kuri Kigali Pelé Stadium. Mu itangazo ryashyizwe hanze ku gicamunsi cyo ku […]

Cristiano Ronaldo ashobora kuva muri Al Nassr

Kuba rutahizamu wa Al Nassr, Cristiano Ronaldo, atarakinnye umukino wahuje ikipe ye na Al Riyadh, byaciye amarenga ko umwuka utari mwiza hagati ye n’abayobozi b’ikigo gicunga iyi kipe akinira. Cristiano Ronaldo ashobora kuva muri Al Nassr nyuma y’uko hasohotse ingingo y’ibanga mu masezerano ye. Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal, aravugwaho kuba ashobora kuva muri Al […]

Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari 2026 itsinze APR FC kuri penariti 7-6

Ikipe ya Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari 2026 nyuma yo gutsinda APR FC kuri penariti 7-6, mu mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru muri Stade Amahoro, urangira amakipe yombi anganyije 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino bitabaza Penariti. Iyi nsinzi Police FC iyikesheje uruhare rukomeye rw’umunyezamu Niyongira Patience, wakuyemo penariti y’ingenzi, nyuma yo kwinjira […]

Senegal yemeye kwirengera ingaruka z’ibihano byafatiwe abatoza n’abakinnyi muri AFCON 2025

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Senegal (FSF) ryemeje ko rizishyura amafaranga yose ryaciwe rikongeraho ay’abakinnyi n’abatoza, kubera ibihano bafatiwe kubera imvururu zaranze umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025 wabahuje nigihugu cya Morroco wabereye i Rabat ku wa 18 Mutarama 2026. Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mutarama 2026, ni bwo Komisiyo ishinzwe Imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe […]

Rayon Sports yatandukanye n’umunyezamu Pavelh Ndzila

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazzaville, nyuma y’amezi atandatu gusa yari amaze ayikinira. Uyu munyezamu w’imyaka 31, yari yarageze muri Gikundiro mu mpeshyi ya 2025, ariko ntiyabashije kugumana umwanya we mu izamu nyuma y’igihe gito, aho aherukaga gukina mu Ugushyingo 2025. Ndzila yatangiye gutakaza icyizere cy’abatoza n’abafana, […]