Ivanguraruhu ryakorewe IShowSpeed ryagarutsweho na FIFA

Imyidagaduro n’umupira w’amaguru byahujwe n’ikibazo gikomeye nyuma y’aho umunyamerika w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed, avuze ko yakorewe ivanguraruhu n’umufana w’ikipe ya Argentine. Ibi byabereye kuri Hard Rock Stadium ku wa 3 Nyakanga 2026, ubwo uyu musore yari yitabiriye umukino w’Igikombe cy’Isi wahuzaga Argentine na Cabo Verde.​ Ubwo IShowSpeed yari yambaye umwambaro w’ikipe ya Cabo Verde […]

NIYIGENA Clement wanze amakipe akomeye yahisemo gusinyira Smouha aho yizeye umwanya

NIYIGENA Clement washakishwaga n’amakipe akomeye yo mubarabu abigiriwemo inama nabamufashije kuguma muri Egypt bahisemo ko yasinyira ikipe ya Smouha aho yizeye umwanya uhoraho mugihe yazitwara neza ayo makipe akamugura amuzi neza. Niyigena Clement w’imyaka 25 yari amaze iminsi atari mu Rwanda kuko nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” isoje umwiherero yakoreraga mu Misiri mu […]

Dore ibintu bitangaje kumikino y’igikombe cy’isi kiri kubera k’umugabane wa Amerika

Nyuma y’ibibera mu kibuga mu Gikombe cy’Isi cya FIFA 2026, hari isi yihariye y’ibikorwa by’ubwikorezi n’imitunganyirize, amafaranga menshi atangwa ndetse n’ibihembo by’abanyamwuga, ibintu abafana batabona kenshi. Mu gihe iri rushanwa rigeze mu byiciro bikomeye cyane, dore bimwe mu mabanga n’ibibera inyuma yaryo. Kwakira Igikombe cy’Isi kinini kurusha ibindi byose cyabereye mu bihugu bitatu ni igikorwa […]

FIFA world cup 2026: Kuba Folarin Balogun yarahawe uburenganzira bwo gukina ntibyafashije USA kwigobotora Ububiligi

U Bubiligi bwanyagiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu bihugu byakiriye Igikombe cy’Isi, ibitego 4-1 mumukino wabereye i Seattle ku wa 7 Nyakanga 2026, bunabona itike yo gukina na Espagne muri 1/4 cy’irangiza ku wa Gatanu i Los Angeles. Charles De Ketelaere yatsinze ibitego bibiri mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Hans Vanaken na […]

Inzozi za Cristiano zo kwegukana igikombe cy’isi zarangijwe na Espagne

Mu mukino ukomeye wahuje ibihugu by’ibituranyi byo ku Kirwa cya Iberia wabereye kuri Sitade ya AT&T (Dallas)muri Arlington muri leta ya Texas kumukino wabaye 6 Nyakanga 2026, Espagne yasezereye Portugal mu gikombe cy’Isi cya FIFA 2026 iyitsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Mikel Merino ukinira Arsenal mu munota wa mbere w’inyongera z’igice cya kabiri. Uyu musaruro […]

David Shyaka ufite inkomoko m’u Rwanda yasinye amasezerano mu ikipe ya PSV yo mu buhorandi izamugeza 2029

Nubwo afite inkomoko mu Rwanda, David Zirarusha Shyaka yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite ejo hazaza heza cyane. Yavutse ku wa 4 Ukwakira 2010. Akiri muto yakundaga umupira w’amaguru, agaragaza umuvuduko udasanzwe, ubuhanga bwo gutera izamu no kunyura ku ba myugariro. Yakuriye mu makipe y’abato yo mu Bubiligi arimo RFC Wetteren, aho uburyo yakinaga […]

Rayon ikomeje kwiyubaka yaguze rutahizamu Boris Gbenou

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri, Rutahizamu unyura ku ruhande, Boris Gbenou ukomoka muri Centrafrique. Kuri iki Cyumweru, ni bwo iyi kipe yatangaje Boris Gbenou nk’umukinnyi mushya, uje usanga abandi ikomeje kugura mu kwitegura umwaka w’imikino utaha. Boris Ku Myaka 22 nta kipe yari afite akinira aho yakiniye abatarengeje imyak 20 […]

Rayon Sports ikomeje kwitegura Rayon day 2026 yanyagiye ikipe yayo ya U-20 ibitego 7-1

Rayon Sports iri kwitegura umwaka wimikino wa 2026-2027 yakinnye umukino nabato bayo batarengeje imyaka 20 nuko babatsinda ibitego 7-1 mu mukino wa gicuti wari ugamije gukomeza imyiteguro ya Rayon Day 2026. Ikipe nkuru yagaragaje umukino urimo umuvuduko, ubufatanye buhebuje ndetse no gukoresha neza amahirwe yo gutsinda. Uyu mukino wabaye uburyo bwiza bwo kongera icyizere no […]

FIFA world cup 2026: Cristiano akomeje gukora uduhigo

Mu mukino wari ukomeye kandi waranzwe n’impaka wabereye kuri Sitade ya Toronto (BMO Field) muri Canada, Portugal yatsinze Croatia ibitego 2-1 maze ikatisha itike ya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026. Cristiano Ronaldo yishyuye igitego kuri penaliti, naho Gonçalo Ramos atsinda igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera, mu gihe VAR yanze igitego Croatia yari ibonye ku […]

Impano zahazaza h’u Rwanda zigaragaje muri FIFA TDS 2026

Mu rwego rukomeye rw’iterambere ry’umupira w’amaguru w’urubyiruko mu Rwanda, amarushanwa ya mbere ya FIFA Talent Development Scheme (TDS) Competitions Rwanda 2026 yasojwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2026, kuri Sitade Umuganda. Aya marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bufatanye na FIFA, akaba yarabaye urubuga rwo kugaragaza impano zidasanzwe […]