Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bigiye kongera kuba ku nshuro ya karindwi, aho kuri iyi nshuro biteganyijwe kuzenguruka imijyi 7 yo mu Rwanda. Mu mijyi mishya izasurirwa harimo n’Akarere ka Karongi, kagiye kwakira ibi bitaramo ku nshuro ya mbere kuva byatangira. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ubuyobozi bwa EAP bwavuze ko gahunda y’uyu mwaka igizwe n’ibitaramo […]
Umuhanzi Mad Ice, umwe mu banyabigwi b’umuziki muri Tanzania, yashize amanga avuga ku rukundo rwakunze kumubamo imbere rwerekeye umuhanzikazi w’Umunyauganda, Cindy Sanyu. Nubwo isi yose yabonaga ari ubushuti busanzwe, kuri Mad Ice ngo hari harimo akantu k’inyatane. Mad Ice avuga ko atatwarwaga n’izina rya Cindy nk’icyamamare, ahubwo yakururwaga n’uburyo uyu mugore yitwaraga n’umutima we wa […]
Umukinnyi wa filime w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Umukinnyi wa filime w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Michelle Yeoh, uherutse gutumirwa mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwita Izina Ingagi mu 2025, agiye guhabwa inyenyeri y’icyubahiro ahazwi nka Hollywood Walk of Fame ku wa 18 Gashyantare 2026. Iyi nyenyeri izaba ari iya 2836 itanzwe kuri uru rutambiro rw’icyubahiro, aho […]
DJ Neptune yateguje igitaramo gikomeye azakorera i Kigali, agaragaza ko kizaba gitandukanye n’ibyo aheruka kuhakorera, hashingiwe ku byo yatangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Iki gitaramo cyiswe “Soundz of Neptune” giteganyijwe ku wa 21 Werurwe 2026, kikazabera muri Atelier du Vin i Kigali. Abategura iki gikorwa bavuga ko kiri mu murongo w’ibitaramo uyu […]
Namenye Patrick wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa radiyo SK FM, asimbura Uwera Jean Maurice uherutse kugirwa Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije. Ibi byatangajwe na SK FM mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, aho yamwakiriye imwifuriza imirimo myiza muri izi nshingano nshya mu rwego rw’itangazamakuru. […]
Umukinnyi wa filime nyarwanda Ilunga Longin wamamaye nka Tuko Wote yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga nyuma yo kumara imyaka 53 nta mugore mu buzima bwe Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026 nibwo Tuko wote yashyize hanze amafoto yambika impeta uyu mukobwa, ariko amazina y’uwo mukobwa ntaramenyekana kuko Tuko wote yavuze ko atahita ayatangaza. Tuko […]
Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo, Bruce Melodie, yagaragaje ko umuziki ufite uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu, awugereranya n’Ingagi zikurura ba mukerarugendo, asaba ko warushaho gushyirwa mu nkingi ziteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda. Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Gashyantare 2026, mu kiganiro cyatambutse mu Nama y’Igihugu […]
Kimenyi Yves wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, yatangaje ko atifuza kugira icyo atangaza ku mibanire ye n’umugore we Muyango Claudine, ashimangira ko ubuzima bwabo bwite butareba rubanda. Ibi yabivuze nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ibitekerezo n’amakuru atandukanye agaruka ku mubano wabo, bamwe bakeka ko haba hari ibibazo hagati yabo. Ibyo byakurikiye […]
“Ugende ukore ibyawe natwe dukore ibyacu, ntahantu tuzongera guhurira.” Ayo ni amagambo Killaman yabwiye Mitsutsu nyuma y’uko amwise indyarya, mu gihe aba bombi bari inshuti ndetse banakoranye. Emmanuel Kazungu uzwi nka Mitsutsu na Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman bashwanye nyuma y’uko Mitsutsu atangaje ko Killaman ari we wagize uruhare mu itandukana rye na Nana. Umwuka […]
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye umuhanzi Juno Kizigenza gukura izina “Rutwitsi” mu mazina akoresha, nyuma y’impaka zikomeje kuvuka ku mbuga nkoranyambaga ku ijambo “gutwika” rikunze gukoreshwa mu birori. Ibi byatangiye ubwo umwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yamubazaga ati: “Nyakubahwa Minisitiri, ubwo wa muhanzi wiyita Rutwitsi ahindure izina?”Dr. Bizimana amusubiza […]
