Vestine na Dorcas ntabwo bagitaramiye muri Canada

Vestine na Dorcas batangaje ko batakitabiriye igitaramo bari bategerejwemo muri Canada, bavuga ko kutazaririmba kwabo byatewe n’impamvu z’abagiteguraga. Ubutumwa bageneye abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 7 Nzeri 2026, abo baramyi biseguye ku bakunzi babo bavuga ko ntaho bahuriye n’izo mpinduka icyakora byaturutse ku byo batumvikanyeho n’abategura icyo gitaramo cyari kiswe ‘Vancouver Warship […]

Mugabo Olvis wo muri Active agiye kongera gukora umuziki ku giti cye 

umwe mu basore batatu bagize itsinda rya ‘Active Again’ Olvis Mugabo, yatangaje ko agiye gusubukura urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi ku giti cye, nyuma y’imyaka 13. Ku mbuga nkoranyambaga ze, Olvis yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘See’, izabimburira uru rugendo rwe rushya nk’umuhanzi ku giti cye. Olvis yashimangiye ko kuba agiye kongera gukora […]

REMA yakoze amateka mu gitaramo cyabaye nyuma yo Kwita Izina

Divine Joshua Ikubor uzwi nka Rema umuhanzi w’Umunya-Nigeria , yashimishije ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bateraniye muri BK Arena mu gitaramo cyaherekeje umuhango wo #KwitaIzina21. Igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, umunsi umwe nyuma y’umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze. Guhera ku munota wa mbere […]

Hitimana Claude na Ishimwe Adelaïde ‘Ida’ bakoze ubukwe(Amafoto)

Hitimana Jean Claude uzwi nka Hit umunyamakuru wa Siporo akaba n’umuyobozi wa Radio,na Ishimwe Adelaïde uzwi nka Ida bahoze bakorana kuri iki gitangazamakuru bakoze ubukwe, nyuma kwemeranya kurushinga ndetse bagasezerana imbere y’amategeko. Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa 5 Nzeri 2026, bwitabirwa n’abanyamakuru ba siporo banyuranye barimo Kayishema Tity Thierry, Mugenzi Faustin, Mahoro Nasri, Ngabo […]

Gen-Z Comedy m’urugendo rwo kwiyungura ubumenyi mu gutera urwenya

‘Gen-Z Comedy’ yatangiye guha amahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubumenyi mu gutera urwenya kinyamwuga, nyuma yo kwisuzuma no kureba amakosa asanzwe akorwa n’uburyo yakosorwa. Fally Merci utegura ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’, yabwiye itangazamakuru ko aya mahugurwa ari umwanya mwiza wo kwishungura bakareba ibyiza basanzwe bakora bakabisangizanya ariko n’amakosa bakora bakayakosora. Merci ati “Kwiga ni uguhozaho. […]

Diamond Platnmuz yazimirijweho ibyuma mu gitaramo cye

Diamond Platnumz umuhanzi w’Umunya-Tanzania yatanze ibyishimo byinshi ku bakunzi b’umuziki we bitabiriye igitaramo cye yakoreye i Kigali. Diamond Platnumz Experience ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki 29 Kanama 2026, muri BK Arena ahasanzwe haparikwa imodoka. Uyu muhanzi waherukaga i Kigali mu Ukwakira 2023, yeretswe urukundo rudasanzwe n’abatari bake bitabiriye iki gitaramo, biganjemo urubyiruko, na we […]