Abanyarwanda batuye i Burayi bagiranye ibihe byiza n’aba Minisitiri bo mu Rwanda i Paris

i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 21 Gashyantare 2026, abarenga 500 biganjemo urubyiruko baturutse mu bihugu by’i Burayi bahuriye mu gikorwa cyo kungurana ibitekerezo ku bumwe n’ubudaheranwa mu nsanganyamatsiko “Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda”. Ni igikorwa kitabiriwe na minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’umuco na sporo Nelly Mukazayire, abambasaderi ndetse n’abanyarwanda […]

Dore ibyiza biterwa no kurira utari uzi

Wabonye ukuntu nko mu muryango nyarwanda no mu muco rusange, kurira akenshi bifatwa nk’intege nke? Umwana abwirwa guceceka, umuntu mukuru akabwirwa ko “ungana nkawe adakwiye kuba arira”, naho naho ngo “amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.” Nyamara Ariko burya ni ukwibeshya, si ko ukuri kwa siyansi n’ubuzima bwo mu mutwe bubivuga. Kurira si intege nke, […]

Ruhango: Hongeye gupfa abantu 4 bazize kunywa inzoga y’inkorano

Abaturage bane bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, bitabye Imana nyuma yo kunywa inzoga y’inkorano izwi nk’umusogongero, bikekwa ko yari ivanzemo ibindi bintu bishoboko ako aribyo byahitanye ubuzima bwabo. Ibi byabereye mu Kagari ka Rwinyana nk’uko byemezwa n’inzego zitandukanye z’aho byabereye. Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko iyi nzoga bayinyoye […]

Michelle Yeoh agiye guhabwa inyenyeri y’icyubahiro muri Hollywood

Umukinnyi wa filime w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Umukinnyi wa filime w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Michelle Yeoh, uherutse gutumirwa mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwita Izina Ingagi mu 2025, agiye guhabwa inyenyeri y’icyubahiro ahazwi nka Hollywood Walk of Fame ku wa 18 Gashyantare 2026. Iyi nyenyeri izaba ari iya 2836 itanzwe kuri uru rutambiro rw’icyubahiro, aho […]

DJ Neptune agiye kugaruka i Kigali mu gitaramo yise ‘Soundz of Neptune’

DJ Neptune yateguje igitaramo gikomeye azakorera i Kigali, agaragaza ko kizaba gitandukanye n’ibyo aheruka kuhakorera, hashingiwe ku byo yatangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Iki gitaramo cyiswe “Soundz of Neptune” giteganyijwe ku wa 21 Werurwe 2026, kikazabera muri Atelier du Vin i Kigali. Abategura iki gikorwa bavuga ko kiri mu murongo w’ibitaramo uyu […]

Umukino wa APR FC na Al Hilal SC ntukibereye ku Mahoro wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium

Umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda wagombaga guhuza APR FC na Al Hilal SC wahinduriwe ikibuga n’isaha ugomba kuberaho, bitewe n’ikibazo cy’amashanyarazi kimaze iminsi kigaragara kuri Stade Amahoro. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2026, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje […]

Amakipe 12, intego imwe! Isonga Intercenter Competitions ryateguwe na minisiteri ya siporo

Ku matariki ya 7–8 Gashyantare, mu kigo k’ishuri Collège Christ Roi, giherereye mu karere ka Nyanza, hari kubera irushanwa rya Isonga Intercenter Competitions ryateguwe na minisiteri ya siporo k’ubufatanye na leta y’ubufaransa ibicishije mukigega Agence Francaise de Developpement. Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe atandatu y’abakobwa ndetse n’amakipe atandatu y’abahungu, yose ahatanira imyanya ya mbere no kugaragaza […]

“Ubundi se bibarebaho iki”? Kimenyi kubifuza ko avuga ku mibanire ye na Muyango

Kimenyi Yves wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, yatangaje ko atifuza kugira icyo atangaza ku mibanire ye n’umugore we Muyango Claudine, ashimangira ko ubuzima bwabo bwite butareba rubanda. Ibi yabivuze nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ibitekerezo n’amakuru atandukanye agaruka ku mubano wabo, bamwe bakeka ko haba hari ibibazo hagati yabo. Ibyo byakurikiye […]