Abaturage bo mu Mudugudu wa Mujuga, Akagari ka Mujuga, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bari mu rujijo nyuma y’urupfu rw’abantu bane rwabaye mu minsi ikurikiranye, bivugwa ko bari kuzira inzoga banyweye ubwo bari bagiye gutabara umuturanyi wabo wari wagize ibyago. Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko byatangiriye ku rupfu rwa Uwamahoro Melania, […]
Umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda wagombaga guhuza APR FC na Al Hilal SC wahinduriwe ikibuga n’isaha ugomba kuberaho, bitewe n’ikibazo cy’amashanyarazi kimaze iminsi kigaragara kuri Stade Amahoro. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2026, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abatuye Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo gutanga indangamuntu z’ikoranabuhanga (SSDID). Iki gikorwa kigamije kuvugurura no kunoza amakuru y’irangamimerere y’abaturage hashingiwe ku byatangajwe n’ubuyobozi bwa NIDA n’Umujyi wa Kigali. Iyi gahunda yatangiye ku wa 7 Gashyantare 2026, ikorerwa mu Turere twose […]
Abatuye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagize agahinda gakomeye nyuma y’inkangu yagwiriye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Luwowo giherereye muri Rubaya, rigahitana abarenga 200. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wa tariki ya 28 Mutarama 2026, aho amakuru yatangiye gukwirakwira ahagana saa cyenda z’umugoroba. Abari hafi y’aho […]
Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2026, muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye habereye amarushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi ahuza amashuri makuru na kaminuza, ku nshuro ya kabiri. Yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuhanzi, inkingi y’ubukungu burambye.” Aya marushanwa yabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ahuza ICK, Kaminuza ya Gitwe, RP Huye na Kaminuza […]
Kimenyi Yves wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, yatangaje ko atifuza kugira icyo atangaza ku mibanire ye n’umugore we Muyango Claudine, ashimangira ko ubuzima bwabo bwite butareba rubanda. Ibi yabivuze nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ibitekerezo n’amakuru atandukanye agaruka ku mubano wabo, bamwe bakeka ko haba hari ibibazo hagati yabo. Ibyo byakurikiye […]
kuri uyu wa 07 Gashyantare 2026 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye hagiye kubera Amarushanwa ngarukamwaka y’imbyino gakondo n’ubusizi nyarwanda ku nshuro ya 2 ategurwa na minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi MOYA, uyu mwaka akaba afite insanganyamatsiko “UBUHANZI INKINGI Y’UBUKUNGU BURAMBYE”. Aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya 2, ahera ku rwego rw’intara nyuma agakomereza […]
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yasabwe gufata ingamba zifatika mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, hagamijwe gushimangira umutekano n’amahoro arambye mu gihugu cye no mu karere ka Afurika yo hagati n’Iburasirazuba. Ibi byagarutsweho mu biganiro yagiranye n’abayobozi bakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ruzinduko […]
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko adasobanukiwe uburyo abantu babiri bashakanye bananiranwa kubana kugeza aho batandukanye, ashimangira ko abashakanye bakwiye kwihanganirana, anaha abanyamadini umukoro wo gushaka igisubizo kirambye ku bibazo byugarije imiryango. Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, ubwo yitabiraga amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana (National Prayer Breakfast) ategurwa n’Umuryango Rwanda […]
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rutsiro zirimo guhiga bukware umusore w’imyaka 19 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi, bikekwa ko yamushutse amuha 100 Frw. Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Buhindure, mu Mudugudu wa Agaharawe, ku mugoroba wo ku wa 31 Ukuboza 2026. Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije w’Umurenge wa Kigeyo, Mukaferesi Irene, […]
