Yamaze amasaha 21 munsi y’ubutaka agihumeka nyuma yo kugwirwa n’ikirombe

Abatuye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagize agahinda gakomeye nyuma y’inkangu yagwiriye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Luwowo giherereye muri Rubaya, rigahitana abarenga 200. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wa tariki ya 28 Mutarama 2026, aho amakuru yatangiye gukwirakwira ahagana saa cyenda z’umugoroba. Abari hafi y’aho […]

UR Huye yabaye iya mbere mu marushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi mu ntara

Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2026, muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye habereye amarushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi ahuza amashuri makuru na kaminuza, ku nshuro ya kabiri. Yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuhanzi, inkingi y’ubukungu burambye.” Aya marushanwa yabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ahuza ICK, Kaminuza ya Gitwe, RP Huye na Kaminuza […]

“Ubundi se bibarebaho iki”? Kimenyi kubifuza ko avuga ku mibanire ye na Muyango

Kimenyi Yves wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, yatangaje ko atifuza kugira icyo atangaza ku mibanire ye n’umugore we Muyango Claudine, ashimangira ko ubuzima bwabo bwite butareba rubanda. Ibi yabivuze nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ibitekerezo n’amakuru atandukanye agaruka ku mubano wabo, bamwe bakeka ko haba hari ibibazo hagati yabo. Ibyo byakurikiye […]

UR Huye hagiye kubera irushanwa ry’imbyino gakondo n’ubusizi nyarwanda

kuri uyu wa 07 Gashyantare 2026 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye hagiye  kubera Amarushanwa ngarukamwaka y’imbyino gakondo n’ubusizi nyarwanda ku nshuro ya 2 ategurwa na minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi  MOYA,  uyu mwaka akaba afite insanganyamatsiko “UBUHANZI INKINGI Y’UBUKUNGU BURAMBYE”. Aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya 2, ahera ku rwego rw’intara nyuma agakomereza […]

Umuhanzi Davido agiye kubaka inzu yo kuruhukiramo mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Davido wo muri Nigeria, yatangaje ko ateganya kugura ubutaka mu Rwanda akahubaka inzu yo kujya aruhukiramo, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali. Ibi yabitangaje nyuma y’igihe amakuru yakwirakwiriye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba afite umugambi wo kugura inzu mu Rwanda, amakuru yari yaratangiye guhwihwiswa nyuma y’igitaramo aheruka […]

Ubukene bumeze nabi mu muryango w’abibumbye UN

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangaje ko uyu Muryango wugarijwe n’ibura ry’amafaranga ku buryo nta hatagize igikorwa, amafaranga ufite azashira bitarenze mu kwezi kwa Nyakanga 2026. Ni ibikubiye mu ibaruwa Antonio Guterres yandikiye ibihugu binyamuryango 193 bya LONI. Antonio Guterres yavuze ko uyu Muryango uri mu kibazo cyo kuba washiranwa n’amafaranga kuko ibihugu byinshi […]

Rutsiro: Arahigwa bukware kubwo gufata kungufu umwana w’imyaka 9

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rutsiro zirimo guhiga bukware umusore w’imyaka 19 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi, bikekwa ko yamushutse amuha 100 Frw. Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Buhindure, mu Mudugudu wa Agaharawe, ku mugoroba wo ku wa 31 Ukuboza 2026. Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije w’Umurenge wa Kigeyo, Mukaferesi Irene, […]

Libya: Nyuma y’imyaka 16 ishize Umucuruzi yatunguwe no kwakira telefoni za Nokia yari yaratumije muri 2010

Umucuruzi wa matelefoni zigendanwa ukorera mu Mujyi wa Tripoli muri Libya yatunguwe no kwakira umuzigo wa matelefoni mato ya Nokia azwi nka push-button cyangwa matushe, yari yaratumije mu mwaka wa 2010, hashize imyaka 16 yose. Iyi nkuru igaragaza mu buryo bugaragara ingaruka z’imvururu n’intambara byibasiye Libya mu myaka irenga 15 ishize, bikangiza bikomeye ubwikorezi n’imikorere […]

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 20 muri Gashyantare 2026

Guhera ku tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Gashyantare 2026, hategerejwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, izitabirwa n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abayobozi mu nzego z’Igihugu, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye. Iyi nama izakurikirana iheruka kuba ku nshuro ya 19, yabaye kuva […]