Abaturage bo mu Mudugudu wa Mujuga, Akagari ka Mujuga, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bari mu rujijo nyuma y’urupfu rw’abantu bane rwabaye mu minsi ikurikiranye, bivugwa ko bari kuzira inzoga banyweye ubwo bari bagiye gutabara umuturanyi wabo wari wagize ibyago.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko byatangiriye ku rupfu rwa Uwamahoro Melania, hakurikiraho n’abandi bagabo batatu bapfuye mu bihe byegeranye, bituma abaturage bavuga ko Inzoga banyoye zari zahumanyijwe.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko batewe ubwoba n’izi mfu aho buri muntu wanyoye kuri izi nzoga iyo yiriwe nta kizere cyo kuramuka aba afite kuko akeka ko ari we ukurikiyeho.
Umuturanyi wa nyakwigendera Melania arabisobanura neza ati:
“Uwamahoro Melania yapfuye kuwa gatanu n’ijoro, tumushyishyingura ku cyumweru, tuvuye ku kiriyo dusanga umugabo wo mu muryango yiyahuye, bucya kuwa mbere dushyingura uwo mugabo, kuwa kabiri abaraje uwo mugabo we twumva ngo bahumye! Mbese wabonaga bakanuye amaso abyimbye ariko batabona!”.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yemeje aya makuru, itangaza ko hatangiye iperereza ku cyateye izi mpfu. Yagaragaje ko hakekwa inzoga z’inkorano zishobora kuba zaranyowe n’aba bantu mbere y’uko baremba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yibukije abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge no gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho kuzikora no kuzikwirakwiza.
Ati: “iyo uvuze guhumana nibyo rega, none se iyo urimo ukora ibintu bitujuje ubuziranenge hari uguhumanya kurenze uko? ufashe icyo wita inzoga ntago ari inzoga, ziri buge mu mubiri w’umuntu ushyizemo ifumbire mva ruganda yaremewe kujya mu butaka.
Hanyuma n’ababikora rero turasaba abuturage bakomeze batungire agatoki polisi abarimo bakora ibyo biyobyabwenge birimo buhungabanya umutekano w’abaturage.
Rwose polisi irahari nizo nshingano ku bufatanye n’izindi nzego uwo ari we wese wabonye ibyo bitameze neza, nibaduhe amakuru hanyuma tuze dufatanye gukumira ibyo bintu birimo bihungabanya umutekano n’ubuzima bw’abaturage”
Ubuyobozi busaba abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu gihe iperereza rigikomeje, hagamijwe kumenya neza icyateye izi mpfu no gukumira ko byazongera kubaho.
