MTN Iwacu Muzika Festival 2026 igiye kunyura mu duce dushya bwa mbere

1 minute, 4 seconds Read

Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bigiye kongera kuba ku nshuro ya karindwi, aho kuri iyi nshuro biteganyijwe kuzenguruka imijyi 7 yo mu Rwanda. Mu mijyi mishya izasurirwa harimo n’Akarere ka Karongi, kagiye kwakira ibi bitaramo ku nshuro ya mbere kuva byatangira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ubuyobozi bwa EAP bwavuze ko gahunda y’uyu mwaka igizwe n’ibitaramo birindwi bizabera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibi bitaramo bitegurwa na EAP ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo MTN Rwanda biteganyijwe gutangira ku wa 20 Kamena 2026, bisozwe ku wa 1 Kanama 2026. Bizanyura mu mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.

Ubuyobozi bwa EAP bwatangaje ko intego ari ukwegereza imyidagaduro abaturage bo mu turere dutandukanye, hatitawe gusa ku mijyi minini. Ni muri urwo rwego buri mwaka hagenda hongerwamo uduce dushya twakiriramo ibi bitaramo.

Mu mwaka ushize, ibi bitaramo byabereye mu turere turimo Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Huye na Muhanga, aho Muhanga yasimbuye Rusizi na Rubavu byari byaragaragayemo mbere.

Kugeza ubu ntiharamenyekana urutonde ntakuka rw’abahanzi bazataramira abazitabira, ariko abategura batangaje ko amazina yabo azagenda atangazwa buhoro buhoro. Umwaka ushize hatumiwemo abahanzi bakomeye barimo King James, Riderman, Bull Dogg, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Kivumbi King na Nel Ngabo.

MTN Iwacu Muzika festival ku nshuro ya 2026 izaca mu migi ya karongi na muhanga
Abahanzi bazengurutse igihugu muri 2026 muri ibi bitaramo

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *