Batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kuvogera no kwinjira mundege ya MTN

0 minutes, 59 seconds Read

Kuri uyu wa gatandatu taliki 28 Gashyantare 2026 polisi y’u Rwanda ikorera mumugi wa Kigali  yataye muri yombi abasore batatu bakurikiranyweho kuvogera kugeza binjiye mu ndege ya company ya MTN yari iparitse i Nyamirambo ahari hagiye gusorezwa agace ka 7 ka Tour du Rwanda 2026.

Nkuko abaturage bari aho ibi byabereye babihamirije BTN TV ngo uwari utwaye indege ya MTN- Rwanda yaje ayiparika aho nuko abo basore baraza batangira kuyifotorezaho nyuma baza no kuyinjiramo batangira kuyatsa abaturage bakavugako ngo gahunda yaba basore yari ukuruhukira i Goma.

Gusa abaturage bamaganiye kure ibyo bavugako bidakwiye mu muco nyarwanda byo gukubagana aho banerekana ko kuba bayigiyemo batazi uko itwarwa byashoboraga no guteza impanuka kubari bitabiriye isiganwa rya Tour du Rwanda.

Gusa bananenze uwari utwaye iyo ndege bavuga ko bitari bikwiye ko asiga indege aho ifunguye kandi azi neza ko hari abantu benshi batazi ibyayo bityo ko ntakabuza batari kubura kuyikubaganya ngo bayinjiremo.

Iyi ndege ya MTN Rwanda ni iyo mu bwoko bwa kajugujugu bivugwa ko yari irimo gukoreshwa n’uyu mu pirote wari uyitwaye mu gukurikirana iri siganwa ry’amagare.

Kugeza izi nsoresore abaturage bavuga zari nyinshi ariko hagafatwa 3 bari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano ngo ngo bamenye neza icyabateye gukora ibi ndetse hanamenyekane abandi bari kumwe nabo.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *