Ibyo wamenya ku itegeko rigenga umutungo koranabuhanga ryemejwe n’inama y’aba minisitiri

1 minute, 28 seconds Read

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2026 yemeje umushinga w’itegeko rigenga umutungo koranabuhanga (virtual assets) mu Rwanda. Iki cyemezo gifatwa nk’intambwe ya mbere iganisha ku gushyiraho amategeko agenga ikoreshwa ry’uyu mutungo mu gihugu.

Umutungo koranabuhanga ni agaciro kagaragazwa mu buryo bw’ikoranabuhanga gashobora gucuruzwa cyangwa guhererekanywa, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gashobora kandi gukoreshwa mu kwishyura no gushorwamo imari ariko adakubiyemo amafaranga yemewe na Leta (nk’Amafaranga y’u Rwanda, Amadolari ya Amerika, Amayero n’andi).

Nk’uko byasobanuwe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, umutungo koranabuhanga ni agaciro kagaragazwa mu buryo bw’ikoranabuhanga gashobora gucuruzwa cyangwa guhererekanywa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Iyi minisiteri igaragaza ko uwo mutungo ushobora gukoreshwa mu kwishyura cyangwa gushorwamo imari, ariko ko udakubiyemo amafaranga yemewe na Leta, nk’ifaranga ry’u Rwanda, Amadolari ya Amerika cyangwa Amayero.

Abashinzwe ubukungu basobanura ko umutungo koranabuhanga ukoreshwa cyane mu guhanga udushya no guteza imbere ubukungu mu bihugu byinshi ku Isi. Icyakora, bavuga ko ushobora no gukoreshwa mu bikorwa binyuranyije n’amategeko birimo iyezandonke cyangwa gutera inkunga ibikorwa bitemewe.

Ni muri urwo rwego umushinga w’itegeko wemejwe ugamije gushyiraho uburyo bwo kurinda urwego rw’imari mu Rwanda, hagamijwe kugenzura neza ikoreshwa ry’uyu mutungo no kugabanya ingaruka ziwushamikiyeho.

Uyu mushinga w’itegeko kandi wubahiriza amahame mpuzamahanga yashyizweho na Financial Action Task Force (FATF), urwego mpuzamahanga rushinzwe kurwanya ibyaha by’imari birimo iyezandonke n’ikorwa ry’imari rishobora gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.

Biteganyijwe ko mu gihe uyu mushinga w’itegeko uzaba umaze kwemezwa n’inteko zishinzwe amategeko, ukazatangazwa mu Igazeti ya Leta, inzego zirimo Capital Market Authority (Rwanda) na BNR zizashyiraho amabwiriza agena uburyo uyu mutungo ukoreshwa, abemerewe gutanga serivisi zijyanye na wo, ndetse n’uburyo bazajya bahabwa impushya no kugenzurwa.

Inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame yaraye yemeje umushinga w’itegeko rigenga umutungo koranabuhanga.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *