ADEPR yashyize hanze urutonde rw’abantu 35 bambuwe inshingano za gishumba mu Rwanda

author
1 minute, 19 seconds Read

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwashyize hanze urutonde rw’abantu 35 bambuwe inshingano za gishumba n’iz’umubwirizabutumwa baherewe mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda nyuma yuko bahamijwe ibyaha bya Jenoside, aba barimo Pasiteri Uwinkindi Jean woherejwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rw’i Arusha, akaburanishirizwa mu Rwanda, agakatirwa gufungwa burundu.

Iri tangazo rivuga ko icyemezo cyo kwirukana burundu bariya bantu, rishingiye ku nama yateranye 22 Ukwakira 2025 ndetse n’iyo ku ya 11 Gashyantare 2026 igasuzuma ingingo zirimo iy’umunyamuhamagaro ufite inshingano za gishumba wahamijwe n’Inkiko z’Igihugu zibifite mu nshingano icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Uru rutonde rwashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’iri Torero rya ADEPR mu itangazo bwashyize hanze ryashyizweho umukono n’Umushumba Mukuru waryo, Isaie Ndayizeye.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Abari kuri uru rutonde bambuwe Inshingano za gishumba n’iz’umubwirizabutumwa baherewe mu Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda- Itorero ADEPR kuko “bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”

Pasiteri Uwinkindi Jean ari mu bacuze bakanayobora Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko yakoreye ahahoze ari muri Komini Kanzenze ubu ni mu Karere ka Bugesera.

Uyu mugabo waburanishirijwe mu Rwanda nyuma yo koherezwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rw’i Arusha, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari Umushumba muri iri Torero rya ADEPR mu yahoze ari Komini Kanzenze muri Perefegitura ya Kigali Ngari.

Mu kwezi k’Ukuboza 2015 Urugerero rw’Urukiko Rukuru rwashyiriweho kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwamuhamije ibyaha bya Jenoside, rumukatira gufungwa burundu, ariko ntiyanyurwa, ajuririra Urukiko rw’Ubujurire na rwo rwagumishijeho iki gihano, mu cyemezo rwatangaje mu kwezi k’Ukuboza 2020.

Pasiteri Uwinkindi Jean Pasiteri Uwinkindi Jean ari mu bacuze bakanayobora Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Bugesera.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *