Alicia na Germain ni itsinda rimaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu Guhanga no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimabaza Imana, iri tsinda rigizwe n’abakobwa 2 nibo bahagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga Africa Golden Awards 2026 (AGA).
Mbere y’uko Alicia na Germaine bitabira iri rushanwa bari bamaze igihe gito begukanye irindi ryitwa Shining star Africa Awards, nk’itsinda rishya muri Africa ryitwaye neza.
AGA ni irushanwa mpuzamahanga ngaruka mwaka rigizwe n’ibyiciro bitandukanye biba bigamije Kuzamura impano z’abanyafurika no kumurika ubuhanzi n’udushya ku isi hose.
Muri AGA iri tsinda riri mu cyiciro cy’itsinda ryiza muri Afrika yose ” Top African Gospel Group/Duo, aho bahanganye n’andi matsinda 15 aturuka mubihugu bitandukanye ku mugabane w’africa
Muri icyi kiciro Alicia na Germaine bahanganiyemo n’amatsinda 15 uzatorwa nk’uwambere azahembwa amafaranga asaga Millioni 7 Frw , ni mugihe uzatorwa nk’uwambere mu byiciro byose azahembwa millioni $50.
Amatora akorwa mu byiciro 2 hari igice cy’akanama nkemurampaka, hakaba n’igice cy’ abakunzi bakunda abitabiriye iri rushanwa, ariyo rikorerwa kuri internet.
Iyo ushaka gutora usura urubuga rwa Africa Golden Awards 2026 (AGA) maze ugashaka amazina y’abo ugiye gutora. ugahitamo amajwi wifuza gutanga kuko amajwi agite igiciro bigusaba kugira ngo agere k’uwo wifuza gutora.


