Kuri uyu wa 20 werurwe nibwo inkuru y’inca mugongo yumvikanye ko umuhanzi w’umuhanga Muzehe Ngombwa Timothy Inyamibwa y’abakunze u Rwanda kugera no mu masaziro, Rwema rw’umutwe ingenzi yatumeneye, Rutaramanaguhiga, Ingeri yasumbye inkiko, Mihigo itarambira abahungu, Minega icyaha induru, isata ishoka bagasamara; aratabarutse.
Amakuru avuga ko umuvandimwe we Theodore ari we wemeje urupfu rwe munijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 20 zishyira 21 werurwe 2026.
Ngombwa Timothée, yavukiye ahitwa mu Ndorwa aho se yatwaraga ku ngoma ya Rudahigwa ahahoze ari muri teritwari ya Byumba. Nyuma baje kwimukira ku Kicukiro ya Kigali, mu 1960 bahungira muri Uganda bamarayo imyaka ine, nyuma banyura iya Tanzania bajya mu Burundi aho baturutse batashye i Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ngombwa avuga ko yatangiye ubuhanzi akiri mu mashuri abanza i Byumba, akaba anemeza ko ari we wahimbye indirimbo ya mbere y’ikipe y’umupira w’amaguru ya Byumba ahagana mu 1958; abana biganaga icyo gihe Byumba bayitaga By-Ville (Umujyi wa Byumba).
Mu ndirimbo zamenyekanye cyane Ngombwa yahanze harimo na Ziravumera, yahimbiye muri Uganda mu 1993 urugamba rwo kubohora u Rwanda rurimbanije, nyuma yaje gusubirwamo n’umuhanzi Massamba Intore, ku buryo benshi bari bazi ko ari iye bwite ariko Ngombwa yemeje ko ari iye.
Ubwo yari mu kiganiro Nyiringanji Ngombwa yavuze ko yakoze indirimbo nyinshi ndetse zirenga 100 ariko hakaba hari abahanzi bazifata bakazisubiramo yemwe bakanazica akababazwa nabyo.
Mu magambo ye ati: “Babonye ndwaye baraprofita (babyuririraho). Uwitwa Ruhamyamiheto yafashe indirimbo yanjye yitwa Ziganjamarembo ayijyana muri studio ayicuranga nabi birambabaza cyane”.
Ngombwa atabarutse asize Album yari yamaze gukora m’ukuboza 2025 igizwe n’indirimbo 8 yaritegereje gushyirwa ku mugaragaro.

