Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, FERWAFA na FAPA bifatanyije n’abanyarwanda bose kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko ababaye mu mupira w’amaguru, aho abayobozi, abatoza, abakinnyi, abasifuzi, abanyamakuru n’abafana b’umupira w’amaguru bahuriye ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguwemo imibiri y’abarenga ibihumbi 105.
Mu Mugoroba wo Kwibuka abo mu muryango w’umupira w’amaguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa FERWAFA, Fabrice Shema, yagaragaje ko ubumwe ari imwe mu ndangagaciro shingiro za FERWAFA.
Yagize ati: “Twishimira gukorera mu gihugu kirangwa n’ubumwe. Dufite inshingano zo kwamagana no kwima amatwi abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Urubyiruko rukunda umupira rukwiye kuba ku isonga muri uru rugamba.”



