APR FC yari yaregukanye Championat ya BK pro league yasimbujwe Mukura VS mu makipe azitabira imikino ya Super Cup 2026 nyuma yo kumenyesha FERWAFA ko itazayitabira. Muri iyi mikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa 27 Kanama 2026, Kiyovu Sports izakira Mukura VS mu gihe Rayon Sports izakina na Police FC.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje uburyo amarushanwa ya Super Cup 2026 azakinwa, aho azahuza amakipe ane arimo Mukura VC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC.
Nk’uko byatangajwe ku wa 18 Kanama 2026, aya marushanwa azakinwa mu buryo bwo guhatanira igikombe hagati y’amakipe ane, aho hazabanza gukinwa imikino ya 1/2 cy’irangiza mbere y’umukino wa nyuma.
APR FC ni yo yandikiye FERWAFA iyibwira ko itazitabira iri rushanwa mugihe FERWAFA yaguma kugitegerezo cy’amakipe ane aho kuba abiri kubera ko itari yiteguye, kugira ngo hajyemo n’ikipe ya Mukura Victory Sports & Loisir, yasoje shampiyona ya BK Pro League 2025/2026 iri ku mwanya wa Gatanu.
Imikino ya 1/2 cy’irangiza iteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.
Umukino wa mbere uzahuza Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports & Loisir saa cyenda z’amanywa (15h00), mu gihe umukino wa kabiri uzahuza Rayon Sports na Police FC saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30).
Ikipe zizatsinda muri iyo mikino zizahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, saa cyenda z’amanywa (15h00), na wo ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium.
FERWAFA yatangaje ko amakipe azitabira aya marushanwa azahabwa amafaranga yo kwitabira, mu gihe azegukana igikombe azahabwa ibihembo birenzeho. Ingano y’ibi bihembo izatangazwa mu minsi iri imbere.
Iri rushanwa rizaba ari intangiriro y’umwaka mushya w’imikino mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, aho amakipe ane akomeye azahatanira igikombe cya mbere cy’igihembwe cya 2026/2027.
