REMA yakoze amateka mu gitaramo cyabaye nyuma yo Kwita Izina

0 minutes, 39 seconds Read

Divine Joshua Ikubor uzwi nka Rema umuhanzi w’Umunya-Nigeria , yashimishije ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bateraniye muri BK Arena mu gitaramo cyaherekeje umuhango wo #KwitaIzina21.

Igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, umunsi umwe nyuma y’umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Guhera ku munota wa mbere ku rubyiniro, Rema yakiranywe ibyishimo n’abafana bari buzuye muri BK Arena. Yabaririmbiye indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Calm Down”, “Dumebi”, “Charm” n’izindi zamugize umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrobeats.

Rema wari umuhanzi mukuru ndetse waririmbye mu gihe cy’isaha n’iminota 20, iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi Nyarwanda barimo Kivumbi King, Kenny Sol na Saràh Phenom, ndetse n’abavanga imiziki nka DJ Senshi na DJ Marnaud bagize uruhare mu gususurutsa abari bitabiriye.

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *