Inzego z’umutekano mu Karere ka Rutsiro zirimo guhiga bukware umusore w’imyaka 19 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi, bikekwa ko yamushutse amuha 100 Frw.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Buhindure, mu Mudugudu wa Agaharawe, ku mugoroba wo ku wa 31 Ukuboza 2026.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije w’Umurenge wa Kigeyo, Mukaferesi Irene, mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru.
Yagize ati: “Ni inkuru ibabaje. Twabimenye binyuze ku babyeyi b’umwana. Inzego bireba zatangiye kumushakisha kugira ngo nibimuhama abibazwe n’amategeko. Umwana yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.”
Amakuru y’iperereza agaragaza ko ukekwaho icyaha yaba yarasanze umwana iwabo, akamuha amafaranga, nyuma bikavugwa ko yamukoreye icyaha. Akimara kumenya ko ababyeyi b’umwana babimenye, yahise atoroka.
Si ubwa mbere muri aka Karere havugwa ibyaha nk’ibi. Ku wa 29 Mutarama 2026, undi musore w’imyaka 23 yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka icyenda, wo mu muryango we.
Inzego z’ibanze zirasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe, kurengera abana, no gukorana n’inzego z’umutekano mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.
