Ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, indege y’abagenzi ya Sudan Airways yageze ku kibuga cy’indege cya Khartoum, ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka hafi itatu ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere bihagaritswe bitewe n’intambara yari imaze igihe ishegeshe Sudani.
Ikigo gishinzwe indege za gisivili muri Sudani cyatangaje ko iyi ari “indege y’amateka”, kivuga ko igaragaza intambwe ikomeye mu gusubukura ibikorwa by’ikibuga cy’indege cya Khartoum.
Abayobozi b’igihugu bavuga ko iyi ntambwe ifite ubutumwa bukomeye bugenewe amahanga n’abaterankunga mpuzamahanga, ko Sudani iri mu nzira yo kongera guhagarara ku birenge byayo.
Iyi ndege yakoze urugendo ruva mu mujyi wa Port-Soudan uherereye ku Nyanja Itukura, igana i Khartoum. Mu bayirimo harimo Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Kamil Idriss, n’abandi bayobozi, nubwo umubare w’abagenzi bose utatangajwe ku mugaragaro.
Ikibuga cy’indege cya Khartoum cyari cyarahagaritse imirimo kuva muri Mata 2023, ubwo intambara yaduka hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF).
Mu Kwakira 2025, hari habayeho indi ndege igeze kuri icyo kibuga, ariko ibyari byitezwe ntibyatinze guhagarara nyuma y’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) byatumye ingendo zo mu kirere zisubikwa nanone.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe indege za gisivili yavuze ko iyi ndege ya Gashyantare 2026 igaragaza “gusubukura ku mugaragaro ibikorwa by’ikibuga cy’indege”, nubwo nta makuru arambuye yatangajwe ku bijyanye n’izindi ngendo z’imbere mu gihugu cyangwa igihe ingendo mpuzamahanga zishobora gusubukurwa byuzuye.
Ibi bibaye nyuma y’uko, mu byumweru bitatu bishize, Leta ya Sudani itangaje ko yasubiye gukorera mu Murwa mukuru, Khartoum. Urugendo rw’indege hagati ya Port-Soudan na Khartoum rufatwa nk’ikimenyetso cyo gushimangira ko umutekano ugenda ugaruka.
Umushakashatsi mu bya politiki ya Sudani, Roland Marchal, avuga ko Leta iri kugerageza kugaragaza ko ibintu biri gusubira mu buryo.
Yagize ati:
“Ibi bigamije kwerekana ko umutekano ugenda ugaruka, ko ingendo z’abaturage zishobora kongera gutangira, ariko cyane cyane ni ubutumwa bugenewe amahanga, bwerekana ko Sudani ikeneye inkunga mpuzamahanga yo kongera kubaka Umurwa mukuru wayo.”
