KillaMan na Mitsutsu ntibazongera gukorana kubera umukobwa

1 minute, 22 seconds Read

“Ugende ukore ibyawe natwe dukore ibyacu, ntahantu tuzongera guhurira.” Ayo ni amagambo Killaman yabwiye Mitsutsu nyuma y’uko amwise indyarya, mu gihe aba bombi bari inshuti ndetse banakoranye.

Emmanuel Kazungu uzwi nka Mitsutsu na Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman bashwanye nyuma y’uko Mitsutsu atangaje ko Killaman ari we wagize uruhare mu itandukana rye na Nana.

Umwuka mubi waje nyuma y’ubukwe bwa Nana wahoze akundana na Mitsutsu, umubano wa Killaman na Mitsutsu utangira kuzamo agatotsi, nyuma y’uko Mitsutsu ashinje Killaman uburyarya, amuziza ko atabunze nk’uko yari abyiteze.

Gusa Mitsutsu avugako ntakibazo we afite kirenze kuri killaman bakongera bakabana nkibisanzwe.

Mu kiganiro mitsutsu yagiranye na Chita Magic yasabwe guhamagara killaman akamusaba imbabazi. Nyuma Mitsutsu yaje kumuhamagara maze amufashe, mitsutsu atangirana amagambo ati: ” Ni Emmanuel Kazungu nashakaga kugusaba imbabazi ku byabaye byose”.

Akomeza agira ati: rero killa, burya umwana niyo yarumba, ariko iyo asabye imbabazi uba umubyeyi. Ati niba hari ibyakubabaje ndagira ngo tubishyireho umucyo rwose tubabarirane birangire ntibizongere.

Killaman mugusubiza Mitsutsu yagize ati: Mitsutsu, wowe ubwawe naremeye ndakwakira nkusaba imbabazi kubyabaye kuri wowe na Nana; mbabwirako niba bidakunze buri wese akora ibye hagati yanyu, aho gukomeza gushwana kuri social media biza bingarukaho.

Ati waramababaje nabwo turi inshuti habe nagato. Killam akomeza ashinja mitsutsu guteza akavuyo mu bukwe bwa Nana ikindi akanga guhuza na we ngo biyunge.

Ati ndi indyarya ntacyo nakumariye ntituzongere guhura. Mitsutsu we ati ayo mwampembye narayakoreye si ayo ubusa. Ariko kandi mu byisobanuro byinshi mitsutsu yavuzeko yabujijwe kuvuga mubirori bityo bigatuma afatwa nabi.

Ibi bikaba byashize urwango hagati yaba bagabo bafite amazina akomeye muri Comedy na Filme nyarwanda.

Killaman ngo yakabaye yarunze Mitsutsu na nana ntibashwane none yabaye indyarya

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *