kuri uyu wa 07 Gashyantare 2026 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye hagiye kubera Amarushanwa ngarukamwaka y’imbyino gakondo n’ubusizi nyarwanda ku nshuro ya 2 ategurwa na minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi MOYA, uyu mwaka akaba afite insanganyamatsiko “UBUHANZI INKINGI Y’UBUKUNGU BURAMBYE”.
Aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya 2, ahera ku rwego rw’intara nyuma agakomereza ku rwego rw’igihugu. Kwikubitiro aya marushanwa yatangiriye mu ntara y’uburasirazuba abera muri kaminuza ya nyagatare, ahuje amashuri makuru na kaminuza mu ntara y’uburasirazuba.
Kurwego rw’intara habanza guhiganwa ari amashuri makuru na kaminuza hakazamuka 2 mu ziba zitwaye neza zikajya guhatana ku rwego rw’igihugu, maze hagahembwa 3 eshatu zitwaye nez. Gusa nabandi baba bitabiriye bagira ishimwe bagenerwa mu rwego rwo guteza imbere umuco nyarwanda.
Kuri iyi nshuro Intara y’amajyepfo niyo itahiwe, aya marushanwa azitabirwa n’amashuri makuru ya kaminuza aturuka mu ntara y’amajyepfo Arimo UR Huye Campus, RP Huye college, ICK kabgayi ndetse na kaminuza y’abadiventist ya Gitwe University of GITWE.
Umuyobozi w’itorero Indangamuco rya kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye rizaserukira iyi kaminuza muri aya marushanwa, yabwiye Imbaga ko biteguye kwakira aya marushanwa ndetse bakanitwara neza begukana igihembo.
Ati: Ngirangi ni nubutumwa naha andi mashuri makuru naza kaminuza bazitabira iri rushanwa kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye duhora twiteguye guhagararira kaminuza yacu i Huye ni ku gicumbi cy’umuco.
Tujya tuvuga ngo turi ku gicumbi ubwo rero twiteguye guhagararira kaminuza neza ndetse dufite n’intumbero noneho yo kuba twarenga umwanya twagezeho mu mwaka washize ubu tukaba twatwara igikombe turi kumwanya wa mbere.
Umwaka ushize ubwo aya marushanwa, yabaga kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yaje kumwanya wa wa mbere kurwego rw’intara, kurwego rw’igihugu iza kumwanya kabiri ikurikiye Kaminuza y’ikoranabuhanga ya CST Nyarugenge.
