Ruhango: Hongeye gupfa abantu 4 bazize kunywa inzoga y’inkorano

1 minute, 30 seconds Read

Abaturage bane bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, bitabye Imana nyuma yo kunywa inzoga y’inkorano izwi nk’umusogongero, bikekwa ko yari ivanzemo ibindi bintu bishoboko ako aribyo byahitanye ubuzima bwabo.

Ibi byabereye mu Kagari ka Rwinyana nk’uko byemezwa n’inzego zitandukanye z’aho byabereye.

Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko iyi nzoga bayinyoye bayihawe na mugenzi wabo wari uvuye kurangura izindi nzoga, maze bakamwongeza n’iyo yiswe umusogongero nk’inyongera. Abayinyoye bose ngo bahise bitaba Imana.

Abaganiriye n’itangazamakuru bagaragaje agahinda batewe n’ibi byago, basaba ko hafatwa ingamba zikomeye zo guca burundu inzoga z’inkorano. Bavuga ko zikomeje guteza ibibazo bikomeye mu baturage, cyane cyane mu byaro.

Umwe mu baturage yagize ati, “Izi nzoga z’inkorano zikwiye guhagarikwa kuko ziteza ingaruka zikomeye. Turasaba ko inzego zibishinzwe zakurikirana abazikora n’abazicuruza.”

Hari n’abasaba ko inzego z’ubuzima zarushaho kwegera abaturage zikabigisha ku ngaruka z’inzoga zitujuje ubuziranenge, hagamijwe kurinda ubuzima bwabo no gukumira ibyago nk’ibi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje iby’izo mpfu, avuga ko iperereza ryahise ritangira. Yatangaje ko abapfuye bahuriye ku kunywa inzoga z’inkorano, kandi bagaragaje ibimenyetso by’uburwayi bujyanye no kunywa ibitujuje ubuziranenge.

Ati “Ni byo koko byarabaye abantu bagera kuri bane banyoye inzoga z’ibikwangari bahasiga ubuzima. Icyo bari bahuriyeho mbere y’uko bitaba Imana birimo guhuma, kuribwa umutwe, kuribwa mu nda, isereri n’ibindi biterwa n’uko baba banyoye ibitujuje ubuziranenge.”

Polisi yongeye kwibutsa abaturage ko kunywa, gutunganya no gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bihanwa n’amategeko, isaba buri wese gutanga amakuru ku gihe, igihe hari aho zikorwa cyangwa zicuruzwa.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito muri uwo murenge na bwo habaye izindi mpfu zifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge, bituma inzego zibishinzwe zisabwa kongera imbaraga mu gukumira iki kibazo.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *