Rodrygo yagize imvune ishobora kuzamubuza gukina igikombe k’isi

author
2 minutes, 45 seconds Read

Umukinnyi wo ku ruhande, Rodrygo, ntiyagaragaje ibimenyetso bikomeye by’imvune mu mukino Real Madrid yatsinzwemo na Getafe CF igitego 1-0 ku wa 2 Werurwe, ariko bukeye bwaho byemejwe ko yakomeretse bikomeye.

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Espagne birimo AS na Marca, ndetse na Real Madrid ubwayo, yemeje ko Rodrygo yagize ikibazo gikomeye ku ivi ry’iburyo, yacitse ACL (anterior cruciate ligament) ndetse na lateral meniscus injury.

Iyi mvune ikomeye ishobora kumusibya amezi atandatu cyangwa arindwi, bivuze ko atazakina imikino isigaye ya shampiyona ya La Liga ndetse n’imikino ya UEFA Champions League aho Real Madrid izahura na Manchester City mu ijonjora rya 1/8, nanone bishoboka cyane ko atazabasha gukina Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ku wa 2 Werurwe, Rodrygo yinjiye mu kibuga ku munota wa 55 asimbuye Thiago Pitarch w’imyaka 18, yakinnye iminota 35 ya nyuma kandi yagerageje gufasha ikipe kwishyura, atagaragaza uburibwe bukomeye.

Ariko amakuru avuga ko yakomerekeye ku munota wa 66, ubwo yari ahanganye n’umukinnyi wa Getafe, Adrian Liso, akaguru ke kakagwa nabi, nubwo yumvise ububabare, yakomeje gukina kugeza umukino urangiye, bukeye bwaho ni bwo uburibwe bwiyongereye, asanga ivi rye rifite ikibazo gikomeye, ibi byabaye nyuma y’uko yari amaze iminsi mike agarutse mu kibuga avuye ku yindi mvune y’itako.

Rodrygo yari amaze kuba umwe mu bakinnyi bafasha cyane ikipe y’igihugu ya Brazil, ariko mu mwaka ushize umusaruro we waragabanutse, mu Gikombe cy’Isi cya 2022 yakinnye imikino ibiri atinjije igitego, atanga assist imwe gusa.

Mu myaka ine yakurikiyeho yatsinze ibitego umunani ku rwego mpuzamahanga, ariko bitatu gusa ni byo byabonetse mu mikino y’amarushanwa akomeye, muri Copa America ya 2024 ntiyatsinze igitego na kimwe, ndetse ntiyanahamagawe mu mikino ya nyuma yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Nubwo bimeze bityo, Brazil ifite abandi bakinnyi benshi bakomeye bashobora gusimbura Rodrygo, barimo Neymar, Vinícius Júnior, Raphinha, Gabriel Martinelli na Antony.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizatangira ku wa 11 Kamena, kirangire ku wa 19 Nyakanga. Umukino wa nyuma uzabera kuri MetLife Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Brazil iri mu itsinda C, izatangira ikina na Maroc ku wa 13 Kamena, mbere yo guhura na Haiti na Scotland mu mikino yo mu matsinda.

Iyi mvune ya Rodrygo ni igihombo gikomeye kuri Real Madrid no kuri Brazil, cyane cyane mu gihe hitegurwa amarushanwa akomeye y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Nyuma yiyimvune ikomeye Rodrygo abicishije kurubuga rwe rwa instagram yagize ati:

“Nubwo ntabisobanukiwe neza, ndakwizeye…

Uyu ni umwe mu minsi mibi cyane ngize mu buzima bwanjye. Iyi mvune ni yo nahoraga ntinya kurusha izindi… Birashoboka ko ubuzima bwambereye bubi mu minsi ishize. Sinzi niba mbikwiye, ariko se nakwitotombera iki? Hari byinshi byiza kandi by’agatangaza nagize amahirwe yo kubaho, nibindi nari nkwiriye.

Nagize insinzi ikomeye mu buzima bwanjye no mu mwuga wanjye, inzitizi ituma ntashobora gukora icyo nkunda kurusha ibindi mu gihe runaka. Nzasiba imikino isigaye y’uyu mwaka w’imikino hamwe n’ikipe yanjye, kandi sinzabasha gukina Igikombe cy’Isi hamwe n’igihugu cyanjye inzozi abantu bose bazi ukuntu zifite agaciro gakomeye kuri njye.

Icyo nsigariye ni ukuba intwari nk’uko bisanzwe. Si ubwa mbere mpura n’ibigeragezo nk’ibi.

Ndashimira buri wese ku masengesho, ku butumwa no ku rukundo mwanyeretse. Muri ingenzi cyane kuri njye. Nubwo ari ibihe bikomeye, ndabasezeranya ko ntazahagararira aha. Ndacyizera ko mfite byinshi byiza kandi bikomeye mu gihe nkiriho no kunezeza abankunda kandi banyizera. Nti “tuzongera kubonana vuba”… Imana iracyafite ububasha ku bintu byose.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *