Amateka, ibigwi bidasanzwe byaranze Chuck Norris witabye Imana kumyaka 86

3 minutes, 1 second Read

Chuck Norris, wamamaye mugukina filime zirimo ubuhanga mumikino njyarugamba, yapfuye kuri uyu wa Kane afite imyaka 86, urupfu rwe rwatangajwe n’umuryango we binyuze kuri konti ye ya Instagram, ariko nta bisobanuro byinshi byahise bitangwa. Bavuze ko yari yajyanywe mu bitaro muri Hawaii uwo munsi nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cy’uburwayi. nubwo abanenga sinema batamwishimiraga cyane, yashimishije cyane abafana benshi bakundaga kubona atsinda nk’intwari.

Umukinnyi w’imikino njyarugamba-martial arts, umukinnyi wa filime ndetse n’icyamamare mu muco rusange muri Amerika. Yavutse mu 1940, atangira kwamamara nk’umukinnyi wa karate, atsindira imidari myinshi ku rwego rw’isi mbere yo kwinjira mu ruganda rwa sinema (Hollywood).

Yamenyekanye cyane muri filime zitandukanye zirimo Way of the Dragon yakinnye ari kumwe na Bruce Lee, ndetse na An Eye for an Eye, Missing in Action, na The Delta Force. Yanayoboye ikinamico ya televiziyo yamamaye cyane yitwa Walker, Texas Ranger.

Azwiho kuba yaragaragazaga imbaraga n’ubutwari bukomeye muri filime, ndetse n’ubuhanga mu mikino njyarugamba. Nyuma y’aho, yongeye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu byiswe “Chuck Norris Facts”.

Ibyo byose byatumye aba icyamamare gikomeye mu muco rusange ku isi. Yapfuye afite imyaka 89.

Mu mwuga we wo gukina filime, Norris yari azi neza ko atagereranywa n’abakinnyi bakomeye nka Laurence Olivier. Muri filime nyinshi ndetse no muri serial ya televiziyo Walker, Texas Ranger (yanyuze kuri CBS kuva 1993 kugeza 2001), yakundaga gukina nk’umurwanyi utabara abandi akoresheje ubuhanga bwo kurwana nko gutera imigeri ikomeye n’ubundi buryo bwa karate, aho gukoresha amagambo cyangwa imbunda.

Yigeze kuvuga ati: “Nkina umuntu ugera aho ibintu bimugora cyane, agahatirwa kurwana kugira ngo ave mu kibazo.” Kandi koko, muri filime nyinshi, yagaragazaga uko atsinda abamurwanya.

Ibihe bye byiza muri sinema byari hagati ya 1970s kugeza mu ntangiriro za 2000, aho yakinnye muri filime za action nka Good Guys Wear Black (1978), An Eye for an Eye (1981), Lone Wolf McQuade (1983), Code of Silence (1985), Invasion U.S.A. (1985), The Delta Force (1986) n’izindi nyinshi.

Nubwo akenshi yakinaga ari umuntu ukomeye utajya ashaka intambara, iyo ababi bamushyiraga ku gitutu, yabarwanyaga akabatsinda. Rimwe na rimwe yagaragazaga n’uruhande rw’ubumuntu n’amarangamutima, nko muri Hero and the Terror (1988).

Abasesenguzi ba sinema kenshi bamunengaga, bavuga ko gukina kwe kutagaragazaga amarangamutima menshi. Urugero, ikinyamakuru The New York Times cyigeze kuvuga ko gukina kwe muri Breaker! Breaker! (1977) kwari nk’“igishushanyo kidafite ubuzima.” Ariko nubwo bamunengaga, abafana be baramukundaga cyane, bakitabira kureba filime ze ku bwinshi.

Yafatwaga nk’intwari ya filime z’ibikorwa iri ku rwego rumwe n’abakinnyi nka Sylvester Stallone, Arnold Schwarzenegger na Charles Bronson.

Chuck Norris yavukiye muri Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1940. Mu bwana bwe yabayeho mu buzima bugoye, umuryango we uhora wimuka. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu 1958, yinjiye mu gisirikare cy’indege (Air Force), aho yagiye gukorera muri Koreya y’Epfo. Ni ho yatangiriye kwiga karate, aza no kubona umukandara w’umukara (black belt).

Agarutse muri Amerika, yakomeje guteza imbere ubuhanga bwe, aza kuba umwe mu bakinnyi bakomeye ba karate ku isi hagati ya 1968 na 1974. Yaje no gushinga uburyo bwe bwihariye bw’imyitozo bwiswe “Chuck Norris System.”

Yinjiye muri sinema abifashijwemo n’inshuti ye Steve McQueen wamugiriye inama yo kugerageza gukina filime, ndetse anafashwa cyane n’umukinnyi w’icyamamare mu mikino njyarugamba Bruce Lee, bagiranye ubucuti bukomeye.

Mu buzima bwe bwite, yashakanye inshuro ebyiri kandi asize umugore, abana benshi n’abuzukuru.

Nubwo atigeze yitwa umwe mu bakinnyi ba filime beza ku rwego rwo hejuru, Norris yari azi neza icyo akora. Yigeze kuvuga ati: “Sinigeze nshaka kuba nka Dustin Hoffman cyangwa Al Pacino. Njye nkora ibyo nshoboye.”

Yasize izina rikomeye nk’intwari ya filime z’ibikorwa ndetse n’umukinnyi w’inararibonye mu mikino njyarugamba, wanashimishije abantu benshi ku isi.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *